Aristide Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Aristide

Aristide

     Profile Views : 3,936

     Song Plays : 20,967

     Song Downloads :20,381

Artist Biography

Kayitana Gerard d’Aristide azwi cyane muri muzika nka “Aristide” bamwe bongeraho [Once Again] bitewe n'uburyo iryo jambo ryakunze kugaruka mu ndirimbo ze yatangiriyeho kuririmba zirimo iyitwa Uhora Aseka, Ndagukumbuye, Come To Me, I’m Sorry.

Aristide ni mwene Munyabugingo David [watabarutse] na Mutesi Mediatrice, kuva mu bwana bwe n'ubwo nta muntu mu muryango we wigeze aba umuhanzi, we yakuze akunda umuziki ndetse bituma atangira kuririmba muri korali ku myaka 10 na 11 byatumye akurira mu muziki.

Aristide mu 2008 yashinze itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yari arihuriyemo n'umuhanzi Jules Sentore uzwi cyane mu njyana gakondo ndetse n'uwitwa Theogene.

Nyuma y'uru rugendo rwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, Aristide yaje gutangira no kujya afasha abahanzi baririmba ‘Rap’ nka Jay C, akajya abafasha mu kuririmba inyikirizo benshi bakishimira ijwi rye n'uburyo aririmbamo.

Usibye ibyo gufasha abahanzi bagenzi be, Aristide yatangiye no kubona ibindi biraka bitandukanye byiganjemo ibyo kuririmba mu byo kwamamaza.

Aristide yinjiye mu bushabitsi abukomereza mu muziki, mu mwaka wa 2011 atangira imirirmo mishya akorana n'umuraperi Bulldogg nka ‘Manager’ we, akajya areberera inyungu ze. Nyuma y'uwo mwaka Bulldogg yahise ashyirwa mu irushanwa rya PGGSS.

Mu mwaka wa 2013, Aristide yongeye gutangira umuziki bundi bushya, atangira afashwa na Piano uzwi cyane mu Rwanda mu batunganya indirimbo zigezweho, amufasha nk'umuntu wari waranyuzwe ijwi rye.

Aristide azwi mu ndirimbo zinyuranye nka Uhora Aseka, Ndagukumbuye, Come To Me, n'iyitwa I’m Sorry.

Artist Songs

2,894 plays | 2,205 downloads

12,058 plays | 11,837 downloads

6,015 plays | 6,339 downloads
More Artistes