Fizzo Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwanda
Fizzo

Fizzo

     Profile Views : 1,311

     Song Plays : 7,561

     Song Downloads :4,858

Artist Biography

NIYIKIZA Fidele  ni umuririmbyi usanzwe uririmba mu njyana ya RAP akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi nka   FIZZO RAP NATION,  yavutse mu mwaka wa 1993  avukira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu Murenge wa MUHOZA mu Kagari ka KIGOMBE, afite ababyeyi bitwa BYAMAGOMA JEAN BAPTISTE na UWIMANA JUDITH akaba yaravutse ariumwana w’ Imfura mu muryango w’abana 4.

Yatangiye kwiga amashuri abanza mu mwaka wa 2003 ku ishuri ribanza ry’Abadventiste rya Bwuzuri, arangije amashuri abanza akomereza ayisumbuye muri Lycee de RUHENGERI APPICUL, akaba yaratangiye kuririmba mu mwaka wa 2012 aho yafatanyaga n’abahanzi b’imusanze stage ndetse no gusubira mu ndirimbo zaririmbwe n’abandi  abasha gutangira ubuhanzi mu mwaka wa 2013 aribwo yatangiye kujya muri STUDIO, indirimbo ye yambere akaba yarayise Vision mbi, muri uwo mwaka nibwo yagiye muri Studio  ku nshuro ya mbere yitwaga SEZAME RECORD ikorera  mu mujyi wa Musanze ahakorera ibihangano bye bitandukanye  akomereza muri studio ya TOP5SAI.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura Muzika ye, yakomereje muyindi Studio yitwa K MUSIC RECORD guhera mu mwaka wa 2015 kugeza uyu munsi

FIZZO RAP NATION   twabatangariza ko  amaze gushyira hanze bihangano 6 by’indirimbo zikwozwe mu majwi  aribyo byitwa : Vision mbi, Ibindushya, Sinkiri njyenyine, Reka kwiheba,I love you na Nibwo Nkiza, Indirimbo  I love you ndetse na Sinkiri njyenyine kuri ubu zikaba zarakorewe amashusho ndetse zikaba zaranamaze no kugera hanze akaba ateganya ko indirimbo Nibwo nkiza nayo amashusho yayo azajya ahagaragara muntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama umwaka w’2016

Mubuhanzi bwe atangaza ko abukora ari wenyine kubera ko atarabona umwunganizi (Manager) ariko kubera ko ashaka gukomeza umuziki ndetse no kuwugira umwuga  akaba yitegura kumushaka ndetse no gukomeza gutera imbere mu nganzo.

Artist Songs

3,230 plays | 1,760 downloads

4,331 plays | 3,098 downloads
More Artistes