Israel Mbonyi Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

     Profile Views : 141,125

     Song Plays : 740,984

     Song Downloads :761,033

Artist Biography

Amazina nyakuri ya Israel Mbonyi ni Mbonyicyambu Eric, ni umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba yaramamaye mu Rwanda kubera indirimbo ze yoherezaga mu Rwanda zigakundwa mu nsengero zitandukanye, ariko yiga mu Buhinde.

 

Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi: abahungu 3 n’abakobwa 4.

 

Amashuri abanza yayize kuri EP Kabusunzu ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye (icyiciro rusange) ayiga kuri ESN i Nyanza, icyiciro cyisumbuye agikomereza muri Ecole d’Arts ku Nyundo mu ishami ry’Imibare,Ubutabire n’Ubugenge (Math ,Chemistry and Physics).

 

Uyu musore w’imyaka amashuri ya Kaminuza yayakomereje muri “Annamalai University” mu Buhinde mu ishami ry’ibijyanye n’imiti akaba afite cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors Degree in Pharmacy). Israel Mbonyicyambu akaba abana n’umuryango we mu Murenge wa Kimironko, Umujyi wa Kigali.

 

Magingo aya uyu muhanzi akaba ari umwe mu banyarwanda bakunzwe na benshi mu njyana ya Gospel aho byigaragaza nk'iyo yateguye igitaramo, aho usanga abantu bitabira ku rwego rwo hejuru cyane.

 

 

Artist Songs

45,787 plays

51,989 plays

81,280 plays

126,905 plays

117,636 plays

72,284 plays

41,219 plays

43,581 plays

49,618 plays

33,125 plays

24,844 plays

30,253 plays

22,463 plays
More Artistes
Loading...