The Believers Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad
The Believers

The Believers

     Profile Views : 4,625

     Song Plays : 5,833

     Song Downloads :3,616

Artist Biography

The Believers ni itsinda ry'abahanzi 6, abakobwa 5 n'umusore 1, rigizwe na Uwamariya Delphine, Niyigena Esther, Ngendahayo Jean D'Amour, Iradukunda Claudette (Cadette), Uwababyeyi Valentine na Iradukunda Ennee Blandine, iri tsinda rikaba riririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

The Believers yatangiye mu mwaka wa 2013 ku kigo cy'amashuri yisumbuye TSS Nyabikenke, batangira kuririmba bigana indirimbo z'ayandi matsinda nyuma bahitamo gukomeza bahimba indirimbo zabo ku giti cyabo, kugeza ubu bakaba bafite indirimbo imwe yitwa "Urukundo" bashyize ahagaragara mu ntangiriro z'ukwezi kwa 5, 2015, gusa bakaba bateganya no gukomeza kwagura impano yabo bakora izindi ndirimbo zitandukanye.

Uko abagize The Believers bahuye

Gutangira kw'iri tsinda ahanini kwaturutse k'ubucuti bwarangwagwa mu barigize ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye, cyane ko Cadette na Blandine bararaga hamwe, hanyuma Esther na Valentine bicarana ku ntebe imwe mu ishuri, bose bagakunda kuririmba, umunsi umwe bari mu biganiro by'inshuti bisanzwe umwe atera indirimbo ya Apolinaire, abandi baramufasha baza kuvumbura ko bashyize hamwe hari ikindi kintu gikomeye byabyara. Ngendahayo Jean D'Amour wari usanzwe ari umuririmbyi ku rusengero aba bose basengeragaho nawe yaje kwinjira muri iri tsinda ubwo umwe muri bo yajyaga gushima imbere y'iteraniro abandi bakamufasha, nyuma y'aho baza kunguka undi munyamuryango hashize umwaka ariwe Delphine wari uje kwiga ku kigo kimwe nabo.

Artist Songs

5,833 plays | 3,616 downloads
More Artistes