Tom Close arateganya gushyira hanze indirimbo izibutsa abakunze be 'Tom Close' w'ibihe byose | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tom Close arateganya gushyira hanze indirimbo izibutsa abakunze be 'Tom Close' w'ibihe byose

Tom Close arateganya gushyira hanze indirimbo izibutsa abakunze be 'Tom Close' w'ibihe byose

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, umuhanzi nyarwanda wabashije kwegukana igihembo cy'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku ikubitiro kuri ubu arateganya gushyira hanze indirimbo izakangura abafana be bakongera gusogongera ku nganzo yatumye bamumenya, bagakunda ibihangano bye.

 

Uyu muhanzi uherutse kugaragaza indi mpano ye yo gushushanya mu minsi ishize, muri iki cyumweru akaba ari bwo yemeje ibi avuga ko vuba indirimbo ye nshya izajya ahagaragara atahise atangaza izina, igomba kuzakangura abafana be ndetse bakongera kuryoherwa n'inganzo yatumye aba Tom Close bamenye mbere.

 

Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere kizahishura impano yo gushushanya idasanzwe afite

Andi makuru - EAchamps Rwanda

 

Mu magambo ye Tom Close yagize ati;

 

Mwitegure indirimbo nshya igiye gusohoka. Ni imwe mu ndirimbo zizabibutsa Tom Close w'ibihe byose uwo ari we.
Ndabakunda mwese.

 

Tom Close afite inyota yo kugaruka mu bihe bye

 

Ibi Tom Close akaba abitangaje mu gihe abahanzi benshi bagiye begukana irushanwa rya PGGSS bakunzwe gushyirwa mu majwi n'abafana ko iyo bamaze kwegukana iri igihembo cy'iri rushanwa, bahita basa n'abashyize muzika ku ruhande, ndetse ntibongere kuwigaragazamo nk'uko byari bisanzwe nyamara aribwo baba babonye n'andi mafaranga ashobora kubafasha mu kumenyekanisha no kwagura impano yabo.

 

Izina Tom Close ubusanzwe rikaba ryaramenyekanye cye mu Rwanda ubwo uyu musore yakoraga indirimbo zirimo "Mbwira Yego", Sinari Nkuzi" yakoranye na The Ben, n'izindi zitandukanye yagiye ashyira ahagaragara mu gihe muzika nyarwanda y'ubu yasaga n'igitangira.

 

27/Sep/ 2015,3 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...