Tom Close yashyize hanze indirimbo yizera ko igiye kumugarura mu bihe bye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tom Close yashyize hanze indirimbo yizera ko igiye kumugarura mu bihe bye

Tom Close yashyize hanze indirimbo yizera ko igiye kumugarura mu bihe bye

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, umuhanzi nyarwanda wabashije kwegukana igihembo cy'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku ikubitiro kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yizera ko izakangura abafana be bakongera kwizihirwa n'inganzo yatumye bamumenya, bagakunda ibihangano bye.

 

Uyu muhanzi uherutse kugaragaza indi mpano ye yo gushushanya mu minsi ishize, akaba ari bwo yemeje ibi avuga ko vuba indirimbo ye nshya izajya ahagaragara yise 'Uramutse Wemeye', igomba gukangura abafana be ndetse bakongera kuryoherwa n'inganzo yatumye aba Tom Close bamenye mbere.

 

Kuri ubu rero iyi ndirimbo nshya ya Tom Close yari imaze itegerejwe, ikaba yamaze kujya ahagaragara, uyu muhanzi akaba yayikoze mu rwego rwo kuyigeza ku bantu bifuza gusaba urukundo abo bakunze by'umwihariko abafana be n'abakunda ibihangano bye.

 

Uramutse Wemeye by Tom Close - Official Audio

Kanda hano wumve, unabashe gutunga iyi indirimbo nshya ya Tom Close yise "Uramutse Wemeye"

 

Nyuma y'iyi ndirimbo Tom Close akaba aherutse gutangaza ko agiye gukurikizaho indi mishinga myinshi muri muzika irimo no gukomeza gutegura Album ye nshya ndetse no gukora izindi ndirimbo zinyuranye zizatuma yongera kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda.

 

Iyi ndirimbo Tom Close akaba ayishyize ahagaragara mu gihe mu minsi ishize nabwo yari yatangaje ko kuri ubu ateganya kwagura impano agiye afite zitandukanye zirimo kwandika ibitabo no gushushanya ahuriza hamwe.

 

Tom Close ufite inyota yo kugaruka mu bihe bye akongera kwigaragaza cyane.

 

Tom Close agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere kizahishura impano yo gushushanya idasanzwe afite

Andi makuru - EAchamps Rwanda

 

 

16/Oct/ 2015,3 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...