Abahanzi bakomeye baje kwifatanya na Two 4Real mu kumurika ‘Album’ bakomeje gusesekara mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahanzi bakomeye baje kwifatanya na Two 4Real mu kumurika ‘Album’ bakomeje gusesekara mu Rwanda

Abahanzi bakomeye baje kwifatanya na Two 4Real mu kumurika ‘Album’ bakomeje gusesekara mu Rwanda

Abahanzi batandukanye bagiye bubaka amazina yabo ku mugabane wa Afurika barimo Roberto, General Ozzy, Micheal Ross, Allan Toniks, Ray Signature, Luis Munana ni bamwe mu bo biteganyijwe ko bazifatanya n’itsinda Two4 Real mu kumurika ‘Album’ mu gitaramo cy’imbaturamugabo kigiye kuba mu mpera z’iki cyumweru.

 

Two4 Real yakoze indirimbo zagiye zikundwa bikomeye n’abanyarwanda zirimo ‘Imitobe’, ‘Agakayi’, ‘Nyumva’, ‘Amatisi’ na ‘Ntibyambaho’ imaze iminsi ikunzwe na benshi bakaba bagiye kumurika ‘Album’ ikubiyeho izi ndirimbo n’izindi, Iyi ‘Album’ bakaba barayitiriye indirimbo yabo bise ‘Nyumva’.

 

Usibye aba bahanzi baturutse hanze y’u Rwanda, igitaramo cya Two4 Real kikaba kizanaririmbwamo n’abahanzi nyarwanda bakomeye nka Riderman, Bruce Melody, Uncle Austin, Charly & Nina, TBB, Senderi, Ama-G, Urban Boyz ndetse n’umuhanzikazi Jody n'abandi.

 

Abahanzi batandukanye bakomeye bazitabira iki gitaramo bakaba batangiye gusesekara mu Rwanda aho ku ikubitiro umuhanzi General Ozzy wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Mutima Strong’ ari we wageze mu Rwanda bwa mbere, kuri ubu umuhanzi Allan Toniks nawe akaba yamaze gusesekara mu Rwanda, mu gihe Roberto nawe ari mu nzira aza ndetse n’abandi bose nk’uko twabitangarijwe na Dj Pius, umwe mu bagize itsinda rya Two4 Real ryateguye ibi bitaramo.

 

Umuhanzi General Ozzy uherutse gusesekara i Kigali

 

Allan Toniks nawe yaraye ageze i Kigali

 

Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere cya Kigali kizabera Kaizen Club kuri uyu wa Gatandatu tariki 31/10/2015 naho icya kabiri kikabera i Musanze kuri Stade. Mu gitaramo kizabera Kaizen Club kwinjira bikaba ari amafaranga y'u Rwanda 5000, mu gihe igitaramo cya Musanze kwinjira ari 1000 Frw ahasanzwe naho VIP bikaba 3000 Frw.

 

 

Kanda hano wumve unabashe gutunga indirimbo zinyuranye zigize 'Album' ya Two 4Real bise Nyumva

 

 

 

29/Oct/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...