Tom Close yafashe amashusho y'indirimbo ye nshya ‘Uramutse Wemeye’ anatangaza igihe azashyirirwa ahagaragara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tom Close yafashe amashusho y'indirimbo ye nshya ‘Uramutse Wemeye’ anatangaza igihe azashyirirwa ahagaragara

Tom Close yafashe amashusho y'indirimbo ye nshya ‘Uramutse Wemeye’ anatangaza igihe azashyirirwa ahagaragara

Umuhanzi Tom Close umaze iminsi afite intego yo kongera kugarukana imbaraga nyinshi muri muzika nyarwanda, kuri ubu yamaze gufata amashusho y'indirimbo ‘Uramutse Wemeye’ aherutse gushyira hanze anatangaza igihe azashyirirwa ahagaragara.

 

Tom Close umaze iminsi ashyize hanze indirimbo 'Uramutse Wemeye' yakunzwe na benshi kuri ubu akaba yamaze gufata amashusho y'iyi ndirimbo nsetse akaba ategereje ko ibikorwa byo gutunganya amashusho yayo birangira hanyuma akayisangiza abakunzi b'ibihangano bye.

 

Tom Close mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Uramutse Wemeye'

 

Amashusho y'iyi ndirimbo akaba azajya ahagaragara mu cyumweru gitaha nk'uko uyu muhanzi yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha. Amashusho ya 'Uramutse wemeye akaba ari gutunganywa na 'Mari-va' wagiye atunganya amashusho y'indirimbo zitandukanye za Tom Close n'abandi bahanzi nyarwanda bakomeye batandukanye.

 

Inyuma yo gufatamashusho

 

Tom Close akaba yahaye icyizere abafana be ku musaruro uzava mu kazi kakozwe ndetse atanga isezerano ko mu ntangiriro z'icyumweru gitaha iraba yamaze kujya hanze.

 

Uramutse wemeye by Tom CloseKanda hano wumve unabashe gutunga indirimbo nshya ya Tom Close yise ‘Uramutse Wemeye’

EAchamps Music

 

 

21/Nov/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content