Amashusho y’indirimbo ‘Uramutse Wemeye’ ya Tom Close agararamo ‘Kajugujugu’ yamaze kujya ahagaragara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Amashusho y’indirimbo ‘Uramutse Wemeye’ ya Tom Close agararamo ‘Kajugujugu’ yamaze kujya ahagaragara

Amashusho y’indirimbo ‘Uramutse Wemeye’ ya Tom Close agararamo ‘Kajugujugu’ yamaze kujya ahagaragara

Umuhanzi Tom Close wegukanye igihembo cy’umuhanzi wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar ku ikubitiro, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Uramutse Wemeye’ yemeza ko yamutwaye imbaraga nyinshi mu btekerezo n'amafaranga.

 

‘Uramutse Wemeye’ ishobora kuba imwe mu ndirimbo zifite amashusho yo ku rwego rwo hejuru, uyu muhanzi akaba yarayikoze nk’impano ku bakunzi be bari bakumbuye ‘Tom Close wa kera’ bari bamenyereye mu njyana ya ‘RnB’.

 

Iyi ndirimbo yatwaye imbaraga nyinshi Tom Close haba ku mufuka no mu bitekerezo ikaba igaragaramo indege ya ‘Kajugujugu’ aho Tom Close aba agiye kwakira uwo akunda we amusaba urukundo agira ati; “Uramutse wemeye, naruguhata kugeza bikurenze!”

 

Uramutse wemeye igaragaramo indege ya ‘Kajugujugu’

 

N'imodoka z'agaciro kenshi

 

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na ‘Ma-Riva’ akaba yarafatiwe i Kigali ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ibi Tom Close avuga ko yabikoze mu rwego rwo kuratira amahanga ibyiza by’umujyi wa Kigali, abinyujije mu kugaragaza isuku, ndetse n’umutekano usesuye uharangwa bishobora gushitura ba mukerarugendo bakihutira kuza gusura ‘Urw’Imisozi Igihumbi’.

 

Mu gushyira hanze iyi ndirimbo Tom Close yagize ati;

 

Navuga ko iyi ari imwe mu ndirimbo ushobora kureba ukongera ukayireba kurangarira ibindi ntibibe bikigushobokeye, kuko haba amagambo ayigize ari akwiye gutegwa amatwi, amashusho yayo akaba yarakozwe na Ma-Riva waciye uduhigo tunyuranye.

 

Kanda hano wumve unabashe gutunga iyi ndirimbo ikunzwe : "Uramutse Wemeye" (Official Audio) by Tom Close

 

Tom Close kuri ubu ukomeje kubyutsa impano ye no mu ruhando rw’abanditsi, ni umuganga mu ‘Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso’ (NCBT) kuva muri Kanama uyu mwaka, akaba yariyemeje kubifatanya byose na muzika atayiretse cyane ko nayo imwinjiriza agatubutse bityo nayo akaba ayifata nk’akazi kandi k’ingirakamaro cyane ko izina afite magingo aya ari ho arikomora.

 

Uyu muhanzi akaba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Uramutse Wemeye’ mu rwego rwo guha umusogongero abakunzi be ku nganzo ya ‘Tom Close’ w’ibihe byose wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Mbwira Yego, Ntibanyurwa, n’izindi zitandukanye yagiye akora zigakundwa na benshi.

 

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Uramutse Wemeye’ ya Tom Close

 

25/Nov/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content