Urugendo rwo gushaka Nyampinga w'u Rwanda 2016 rwatangiye | eachamps rwanda

Urugendo rwo gushaka Nyampinga w'u Rwanda 2016 rwatangiye

Urugendo rwo gushaka Nyampinga w'u Rwanda 2016 rwatangiye

Ku munsi w'ejo tariki 23 Ukuboza 2016 nibwo mu cyumba cy'inama cya Minisiteri y'Umuco na Siporo habereye ikiganiro hagati y'abanyamakuru, abategura irushanwa ryo gutora Nyampinga w'u Rwanda, Rwanda Inspiration Back Up, n'abaterankunga b'iri rushanwa rya 2016 hasobanurwa byinshi byerekeranye naryo, rihita rinatangizwa ku mugaragaro.

 

Abategura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda bakaba batangaje ko imyiteguro igeze kure ndetse batangiza ku mugaragaro iki gikorwa aho kwiyandikisha ku bahatana byatangiye, gutoranya abahatana bikazatangirira i Musanze tariki ya 9 Mutarama 2016, nyuma y'aho iki gikorwa kikazakomereza mu ntara zose z'u Rwanda n'umujyi wa Kigali hashakwa abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016.

 

Nyampinga w'u Rwanda 2016 uzatorwa azahembwa ibihembo bibiri bikuru, birimo imodoka nshya ya Suzuki Swift izajya imutwara ndetse anagirwe Ambasaderi wa Banki ya Cogebanque yabaye umuterankunga mukuru w'iri rushanwa ajye ahabwa n'umushahara wa 800,000frw buri kwezi.

 

Amafoto agaragaza imodoka izahabwa Nyampinga w'u Rwanda 2016 wongerewe n'umushahara

Inkuru wasoma - EAchamps Rwanda

 

 

Irushanwa ry'uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti; “Guha imbaraga umukobwa ni uguha imbaraga Igihugu". Iki gikorwa kikaba cyarateguwe na Rwanda Inspiration Back Up, ku bufatanye na Banki ya Cogebanque, Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC), Tigo Rwanda, EAP (East African) n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

 

Abategura Miss Rwanda, Abaterankunga n'Abafatanyabikorwa mu cyumba cy'inama n'abanyamakuru

 

Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid akaba n'umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yasobanuye ko irushanwa ry'uyu mwaka rizaba rifite akarusho ndetse anatangaza zimwe mu mpinduka zabaye muri iki gikorwa biteganyijwe ko kizajya gikorwa buri mwaka.

 

Abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda kuri iyi nshuro bakaba barakoze amavugurura atandukanye bagendeye ku byagiye binengwa mu rishanwa ry'ubushize.

 

Imwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, ni uko Nyampinga uzatorwa agomba gusinya imihigo, hakanakurikiranwa ishyirwa mu bikorwa byayo, maze akazagororerwa inzoga y'intwari cyangwa iy'ibigwari mu nkera.

 

Mu birori byo kwimika Nyampinga bigiye kuba kandi hakazibandwa cyane ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda kurusha imico y'i Mahanga yakunze kugaragara muri Miss Rwanda ntishimishe benshi.

 

Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up asobanura amavugururwa n'ibijyanye na Miss Rwanda 2016.

 

Yagize ati;

 

Miss Rwanda ni igikorwa kigendera ku mahame y’umuco nyarwanda ariko nanone ni igikorwa kigenda kizamukana n’ibihe aho bigeze, kuri twe Miss Rwanda ntabwo tukiyibona nka ‘title’ ahubwo tuyibona nka ‘poste’ umuntu ajyamo agasinya imihigo ye, nzajyeza abantu kuri ibi, nzakora ibi,.. ikindi gikurikiyeho akaba ari umuntu ushobora kuba agaragaza ibyo yagezeho, ndetse ibyamunaniye nabyo akagaragaza impamvu.

 

Irushanwa ry'uyu mwaka rikaba ryarakorewe ikirango gitandukanye n'icy'ubushize, aho icy'ubu kirangwaho ikamba/urugori rifite amasaro, mu gihe icy'ubushize cyari cyagiwe kinengwa bivugwa ko cyakuwe ahandi icy'ubu cyo kigaragaza umwimerere wa kinyarwanda.

 

Ikirango gishya cya Miss Rwanda

 

Biteganyijwe ko kwiyandikisha bitangira kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2015, Mu Ntara enye zigize u Rwanda n'umujyi wa Kigali hazatoranwa batanu buri hamwe, bose hamwe bakaba 25 hanyuma bakerekeza mu mwiherero (Boot Camp). Tariki 27 Gashyantare 2015 akaba aribwo Nyampinga w'u Rwanda 2016 azamenyekana agahabwa imodoka, umushahara yemerewe n'inshingano zo gusohoza ibyo azaba yarahize.

 

Ibisabwa uwiyandikisha guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016:

 

- Kuba ari Umunyarwandakazi
- Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
- Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n'urundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa
- Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
- Kuba afite hagati y'ibiro 45 na 70
- Kuba atarigeze abyara
- Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy'umwaka umwe aramutse atowe
- Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga
- Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
- Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n'amategeko agenga Miss Rwanda

 

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, azaba ari uwa gatandatu uryambitswe nyuma ya Uwera Dalila waryambitswe mu 1993 akaba Nyampinga w'u Rwanda 1994 akaba ari nawe wari uwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Miss Bahati Grace waryambitswe mu mwaka wa 2009, Miss Mutesi Kayibanda Aurore waryambitswe muri 2012, Miss Akiwacu Colombe waryambitswe muri 2014 ndetse na Miss Kundwa Doriane uherutse kuryambikwa muri uyu mwaka wa 2015.

 

Rwanda Inspiration Back Up bategura iri rushanwa kuri ubu bakaba baremeje ko bazakora ibishoboka ku bufatanye na Minisiteri y'Umuco na Siporo kugirango iri rushanwa rijye ribaho buri mwaka ntirirzongere gusiba umwaka ngo Nyampinga amarane ikamba igihe kirekire.

 

Kundwa Doriane niwe wari wegukanye ikamba ry'ubushize rya Nyampinga w'u Rwanda 2015.

 

Photos - NR/Twitter

Tags

23/Dec/ 2015,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content