Mu mafoto, Reba uko byari byifashe mu gitaramo cy’abambaye imituku ‘Red Avenue’ cyabereye i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mafoto, Reba uko byari byifashe mu gitaramo cy’abambaye imituku ‘Red Avenue’ cyabereye i Kigali

Mu mafoto, Reba uko byari byifashe mu gitaramo cy’abambaye imituku ‘Red Avenue’ cyabereye i Kigali

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu, taliki 26 Ukuboza 2015, mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya KCT aho bakunze kwita Kct Food Court habereye igitaramo gihuza abambaye imituku "Red Avenue" cyabaga ku nshuro ya gatatu, ikaba iya kabiri mu Rwanda.


Kuri iyi nshuri iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe n'Umunyamideli akaba n’umuherwe muri Kenya Huddah Monroe ndetse na Vanessa Mdee umuhanzi akaba n’umunyamakuru ukomeye muri Tanzania ndetse na Sandra Teta wari wateguye iki gitaramo abinyujije mu ikompanyi akuriye yitwa "Luminant Entertainment".

 

Usibye aba bakobwa batatu bari bitezwe muri iki gitaramo, benshi mu bahanzi nyarwanda, ndetse n'ibyamamare mu bice binyuranye by'imyidagaduro mu Rwanda bakaba bari bitabiriye iki gitaramo cyabaye mu masaha akuze.

 

Muyoboke na "Nina" abereye 'Manager' bari bitabiriye

 

Iki gitaramo kikaba cyaratangiye mu masaha akuze mu gihe byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa tatu, ahari kubera igitaramo abantu nabo babaye benshi amasaha yakuze babona gutangira.

 

Abitabiriye bishimana n'abashyitsi b'imena nderse nyuma umuhanzikazi Vanessa Mdee atangira kubasusurutsa nawe agaragarizwa urukundo kimwe na mugenzi we Huddah Monroe wari ashagawe na benshi bifotozanya na we mu bihe bitandukanye by'igitaramo.

 

Bamwe muri ibi byamamare byari muri iki gitaramo harimo umuhanzi Big Fizzo, Charly, Nina, Muyoboke Alex, itsinda rya TNP ryaje ririmo abasore batatu Trecy, Nilas na Paccy, umuhanzi w’Umutanzaniyakazi Vanessa Mdee, Mc Tino uririmba mu itsinda rya TBB, umuhanzi Ezra Kwizera uririrmba indirimbo zihimbaza Imana n’abandi n'abandi.

 

Abitabiriye benshi barangwaga n'imyambaro yiganjemo umutuku

 

Ibirori bya Red Avenue bibaye kunshuro ya Gatatu, ibyambere byabereye mu Rwanda, ibyakabiri bibera muri Uganda, kuri iyi nshuro byari byongeye kubera mu mujyi wa Kigali, aho kwinjira byari amafranga 10,000frw na 20,000frw kuri Couple  ndetse n’ibihumbi ijana ku bantu 5.

 

Abari muri iki gitaramo bose wabonaga bambaye bacyeye kandi basa neza ku maso. Bacurangirwaga indiririmbo zigezweho na kandi zishyushye zo kubasusurutsa, bagahaguruka bakabyina. Wabonaga batwawe n’akanyamuneza, babyina bishimye ku maso, buri wese afite icyo kunywa asangira na bagenzi be. Hari n’abasangiraga amafunguro.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kwitabira igitaramo i Kigali yambaye umwenda w’imbere gusa ku gice cyo hasi byibajijweho na benshi

Inkuru bijyanye - EAchamps Rwanda

 

 

 

Tags

28/Dec/ 2015,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content