Urukundo Dj Pius yakundaga umuvandimwe we rwatumye yimurirwa mu wundi mwaka w’amashuri kugirango bige hamwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urukundo Dj Pius yakundaga umuvandimwe we rwatumye yimurirwa mu wundi mwaka w’amashuri kugirango bige hamwe

Urukundo Dj Pius yakundaga umuvandimwe we rwatumye yimurirwa mu wundi mwaka w’amashuri kugirango bige hamwe

Mu  gihe  bimenyerewe ko ubusanzwe umunyeshuri yimukira mu wundi mwaka  ari uko afite amanota agaragaza ko afite ubushobozi bwo kwimuka, Dj Pius we avuga ko yigeze gushyirwa mu mwaka umuvandimwe we  yigagamo biturutse ku buryo we n'umuvandimwe bakundanaga byatumaga ntawe usiga undi hagati yabo.

 

Ibi Byanagaragazwaga n’uko umwe yajyaga ku ishuri Dj Pius agasigara arira, dore ko yari akiri muto agifite imyaka itatu bikaza kuza gutuma bahitamo kumujyana mu ishuri rya mukuru we kugira ngo ajye yigana na we.

 

Uyu musore kugeza ubu we n'umuvandimwe we biganye bagakomezanya byaje kurangiza bombi baminuje, ubu hashize imyaka ibiri DJ Pius abonye impamyabumenyi mu ishami rya "Public Law" muri Kaminuza ya ULK.

 

Dj Pius kuri ubu wubatse

 

Aganira na EAchamps Rwanda, Dj Pius yatangaje ko yasimbukijwe amashuri y'abato agasanga mukuru we aho yigaga, gusa avuga ko atimuwe kubera uburebure bwe kuko yari akiri muto cyane.

 

Aseka yagize ati;

 

Yego nibyo nasimbukijwe amashuri y'ikiburamwaka kugirango nsange umuvandimwe wanjye mu wa mbere w'abanza gusa ntabwo byari ukubera uburebure bwanjye, byari ukubera ko nifuzaga kwiga mu ishuri rimwe nawe cyane hanyuma barandeka njyayo. Ubu narangije Kaminuza mu myaka ibiri ishize muri ULK.

 

Dj Pius muri iki kiganiro akaba yanahishuye imwe mu mishinga ateganya mu ntangiriro z'umwaka wa 2016, haba we ku giti cye ndetse n'itsinda rya Two 4Real abarizwamo.

 

Pius na Aidan TK bakorana mu itsinda rya "Two 4Real"

Kanda hano wumve unabashe gutunga indirimbo "Ntibyambaho" bakoranye na Ziggy 55 baheruka gushyira hanze.

 

Dj Pius yavuze ko muri ntangiriro z'umwaka wa 2016 ateganya gushyira hanze indirimbo ebyiri  harimo iyo yakoranye na Big Farious ndetse na Jody izi zikazajya ahagaragara mu kwezi kwa mbere n'ukwa kabiri.

 

Yasoje anararikira abakunda muzika nyarwanda kwitega amashusho y'indirimbo yakoranye n'umuzungu uririmba mu Kinyarwanda "Bobby Ngarambe" azajya ahagaragara ubwo uyu musore azaba yizihiza isabukuru y'amavuko ku itariki 12 Gashyantare 2016.

 

Reba hano amashusho y'indirimbo "Ntibyambaho" yakunzwe na benshi

30/Dec/ 2015,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...