Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hamenyekana abakobwa 5 bazahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hamenyekana abakobwa 5 bazahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hamenyekana abakobwa 5 bazahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016

Nyuma y'igihe kigera ku byumweru bibiri hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ndetse abakobwa bifuza guhatanira ikamba bagahabwa rugari yo kwiyandikisha, kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y'Amajyaruguru nibwo hatorwa abazitabira iri rushanwa. (N.B: Ifoto yo hejuru ni iy'umwaka ushize)

 

Nyuma y'ibyumweru bibiri abakobwa bahawe amabwiriza n'uburyo bwo kwiyandikisha bwemewe kugeza ubu abategura igikorwa cya Miss Rwanda bamaze kubarura abakabakaba 100 (imibare yo ku mugoroba wo ku wa 07/01/2016 yagaragaje abakobwa 97).

 

Mu Ntara y'Amajyaruguru ari naho gutoranya abazitabira Miss Rwanda 2016 bihera kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2016, harabarurwa abakobwa 15 bamaze kwiyandikisha, aba ku munsi w'ejo nibo bazatoranywamo 5 bazahagararira iyi ntara bakazarizwa hamwe n'abaturutse mu ntara zose z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali bakaba 25 bose hamwe nyuma na none bagatoranywamo 15 bazajyanwa mu mwihererero (Boot Camp) uzitabirwa n'abazahatanira Miss Rwanda ntakuka.

 

Abari bahagarariye Intara y'Amajyarugu muri 2015 (Umwe yikuyemo arasimbuzwa)

 

Igikorwa cyo gutoranya 5 mu Ntara y'Amajyaruguru ku munsi w'ejo tariki ya 09 Mutarama kizabera kuri Virunga Hotel y'i Musanze gitangire saa munani z'umugoroba gusa abakobwa biyandikishije bo bazahagera saa sita zuzuye.

 

Kugeza ubu abakobwa bagera kuri 97 mu gihugu hose nibo bari bamaze kwiyandikisha ku mugoroba wo ku wa kane, abenshi ni abaturuka mu mujyi wa Kigali.

 

Mu Ntara y'Amajyaruguru harabarurwa abakobwa 15 bamaze kwiyandikisha, mu Ntara y'Amajyepfo harabarurwa abagera kuri 18, mu Ntara y'Iburasirazuba habaruwe abagera kuri 25, mu Ntara y'Iburengerazuba ari naho hagaragara umubare mucye w'abiyandikishije aho hamaze kubarurwa abakobwa 7, mu gihe mu mujyi wa Kigali hiyandikishije abakobwa 32 bikaba binakomeje.

 

Kundwa Doriane wari wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2015 yari yaturutse mu Ntara y'Amajyaruguru

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2016, hazatoranywa abakobwa 5 bahagarariye Intara y’Amajyaruguru, tariki 10 Mutarama 2016 hatoranywe abo mu Ntara y’Uburengerazuba, abo mu Majyepfo batoranywe tariki 16 Mutarama 2016, Mu Burasirazuba hatoranywe 5 ba mbere tariki 17 naho mu mujyi wa Kigali hazasorezwe ijonjora tariki 23 Mutarama 2016 bashaka 5 bahagarariye uyu mujyi.

 

Tariki 6 Gashyantare 2016, abakobwa 25 bazaba baratoranyijwe bazongera batoranywemo abakobwa 15 bazaba bahiga abandi, abo bakaba ari nabo bazahita bajyanwa mu mwiherero tariki 8 Gashyantare maze ibirori byo gutora Miss Rwanda 2016 bizasozwe tariki 27 Gashyantare 2016 hamenyekana uzambikwa iri kamba n’ibisonga bye.

 

Ibisabwa kugirango umukobwa yiyandikishe azabashe kuba umwe mu bahatanira  ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016 harimo: Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo), Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24, Kuba yararangije amashuri yisumbuye, Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n'urundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa, Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m, Kuba afite hagati y’ibiro 45 – 70 (kgs), Kuba atarigeze abyara, Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga, Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga, Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa; Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

 

08/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content