Miss Rwanda 2016: Abakobwa bazahagarira Intara y'Amajyaruguru bamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Rwanda 2016: Abakobwa bazahagarira Intara y'Amajyaruguru bamenyekanye

Miss Rwanda 2016: Abakobwa bazahagarira Intara y'Amajyaruguru bamenyekanye

Ku ikubitiro, amajonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2016 yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze ahatowe abakobwa bane bazahagararira iyi ntara muri uyu mwaka wa 2016.

 

Iyi ntara ubushize akaba ariyo yari yaturutsemo Kundwa Doriane wegukanye ikamba rya 2015.

 

Ijonjora ry'uyu munsi ryabereye muri Virunga Hotel i Musanze, mu bakobwa bagera kuri 17 bose bari biyandikishije habonetsemo batanu bonyine bari bujuje ibisabwa.

 

Abakobwa batanu nibo babonetse bari bujuje ibisabwa kugirango bahatanire guhagararira Intara y'Amajyaruguru

 

Mu gutora abujuje ibisabwa hifashishijwe uburyo bwo kugenzura bimwe mu byatanzwe bikurikizwa harimo kuba umukobwa ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo), Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24, Kuba yararangije amashuri yisumbuye, Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n'urundi rurimi hagati y'Icyongereza n'Igifaransa, Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m, Kuba afite hagati y’ibiro 45 – 70 (kgs), Kuba atarigeze abyara, Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga, Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga, Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa; Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

 

Harebwe ko abiyandikishije bujuje ibisabwa

 

Indeshyo ni kimwe mu byarebwaga kugirango irushanwa rikurikize amahame mpuzamahanga

 

Abakobwa batanu bari bujuje ibisabwa ni aba

 

Abakobwa batanu barenze icyiciro cyo kugenzura abujuje ibisabwa harimo Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah, Uwamahoro Solange, Umutoniwabo Cynthia, na Habimana Umutoni Pascaline.

 

Nyuma yo kurenga ijonjora rusange hakurikiyeho umwanya wo kubazwa n'akanama nkemurampaka, ndetse nyuma y'aho buri mukobwa asobanura umushinga w'ibyo ateganya gukora aramutse atorewe kuba Miss Rwanda 2016.

 

Abagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ni Utamuliza Rusaro Carine, Mike Karangwa, na Mama Eminante

 

Nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye ku bumenyi rusange ndetse bakanasobanura imishinga bafite muri gahunda baramutse bambitswe ikamba, abagize akanama nkemurampaka batoranyije bane muri batanu bari bahatanye.

 

Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah & Habimana Umutoni Pascaline bazahagararira Intara y'Amajyaruguru

 

Umutoniwabo Cynthia utabashije gutambuka nawe yahawe amahirwe yo kwiyandikisha mu yindi Ntara

 

Abatsindiye guhagararira Intara y'Amajyaruguru bafata ifoto n'Abaterankunga b'irushanwa

 

 

Tags

09/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content