Amafoto agaragaza uburanga bw'abakobwa 4 bazaserukira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto agaragaza uburanga bw'abakobwa 4 bazaserukira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016

Amafoto agaragaza uburanga bw'abakobwa 4 bazaserukira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016

Ku munsi w'ejo tariki 10 Mutarama 2016 ijonjora ryo gushaka abakobwa batanu muri buri bazahagararira buri Ntara n'umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016, yatangiriye mu Ntara y'amajyaruguru, mu bakobwa batanu bari bujuje ibisabwa hakomeza bane.

 

Mu Ntara y'amajyaruguru umuhango wabereye i Musanze mu bakobwa bagera kuri 17 bari biyandikishije habonekamo batanu bonyine bujuje ibisabwa.

 

Abakobwa batanu bari bujuje ibisabwa

 

Hakurikiyeho igika cyo kubazwa ibibazo bijyanye n'ubumenyi rusange ndetse banasobanurira abagize akanama nkemurampaka icyo bateganya gukora baramutse batorewe kuba Nyampinga w'u Rwanda.

 

Imbere y'abagize akanama nkemurampaka basobanura byinshi ku mishinga yabo

 

Muri aba bakobwa batanu, bane nibo babashije gukomeza undi umwe ntiyabona amahirwe gusa byemezwa ko yemerewe kuba yajya mu yindi Ntara ashaka akiyandikisha.

 

Abakobwa bane bazaserukira Amajyaruguru

 

Mujyambere Sheillah ufite uburebure bwa 1,75m n'ibiro 50kg ni umwe mu batambutse

 

Umuhoza Sharifa afite uburebure bwa 1,74m, n'ibiro 57 niwe wahize abandi mu manota

 

Umutoni Pascaline afite ibiro 57,6 n'uburebure bwa 1,75m nawe ari muri bane batoranijwe

 

Uwamahoro Solange afite uburebure bwa 1,70m n'ibiro 47,7 nawe azaserukira intara y'Amajyaruguru

 


Umutoniwabo Cynthia utarabashije gutambuka nawe yahawe amahirwe yo kwiyandikisha mu yindi Ntara

 

 

 

Tags

10/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content