Amafoto agaragaraza ubwiza bw'abakobwa batorewe guserukira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2016 | eachamps rwanda

Amafoto agaragaraza ubwiza bw'abakobwa batorewe guserukira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2016

Amafoto agaragaraza ubwiza bw'abakobwa batorewe guserukira Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2016

Ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki 10 Mutarama 2016, ijonjora ryo gushaka abazahagararira Intara zigize u Rwanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ryari ryakomereje i Rubavu mu Ntara y'i Burengerazuba ahatoranyijwe abakobwa batatu bazahagararira iyi Ntara.

 

Nyuma yo kubazwa hakarebwa ubwiza n'uburyo umukobwa agaragara byari bifite amanota 30%, uko yasubije ibyo abazwa byari bifite amanota 40%, naho uburyo asubizamo no kutagira igihunga mu gihe asubiza nabyo byari bifite amanota 30%.

 

Abakobwa batatu nibo babashije kugira amanota abemerera kurenga iki cyiciro. Abatoranyijwe guhagararira Intara y’i Burengerazuba ni Barbine Umutoni uri guhatana bwa kabiri kuko ubushize nabwo yari yiyamamaje, Jolly Umutesi, na Usanase Samantha Umuhumuriza.

 

Abazahagararira u Burengerazuba

 

Muri aba bakobwa bazaserukira u Burengerazuba harimo Mutoni Balbine wavutse muri 1996, afite metero 1.73, apima ibiro 54.3, yabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w'u Rwanda 2015 ndetse anaba Miss High School 2014.

 

Balbine ubwo yiyandikishaga

 

Balbine

 

Balbine imbere y'akanama nkemurampaka

 

Asobanura byinshi ku mushinga we

 

Mu bakomeje kandi harimo na Umuhumuriza Usanase Samantha wavutse 1995 akaba afite metero 1.74. apima ibiro 49.

 

Samantha

 

Samantha asubiza ibibazo

 

Ashyikirizwa itike yo gukomeza mu kindi cyiciro na Mike Karangwa

 

Mu bakomeje harimo na Mutesi Jolly ukomoka wavutse kuwa 13 Werurwe 1996, afite imyaka 19, areshya na Metero 1,75, apima ibiro 54.3 , arangije amashuri yisumbuye muri King David i Kigali.

 

Jolly

 

Jolly yatunguye abagize akanama nkemurampaka bitewe n'uburyo yavuze aho akomoka akavuga ibisekuru n'ibisekuruza

 

Hano yasobanuraga icyo azakora naramuka abaye Nyampinga w'u Rwanda

 

Abatsindiye guserukira iyi Ntara bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abari baje guhagararira ibigo byateye inkunga irushanwa n'abandi bari mu cyumba cyabereyemo uyu muhango

 

 

Tags

11/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content