Abakobwa bane bazahagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2016 bamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakobwa bane bazahagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2016 bamenyekanye

Abakobwa bane bazahagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2016 bamenyekanye

Abakobwa bane nibo bahagarariye Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, bamenyekanye kuri uyu wa gatandatu tariki 16/1/2016, mu muhango wo kubatoranya wabereye i Huye.

 

Iyi ni inshuro ya gatandatu mu Rwanda hatorwa Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2016). Mu mu mpera z'umwaka w'1993 ikamba ryambitswe Uwera Dalila, mwaka wa 2009 ikamba ryambitswe Bahati Grace, muri 2012 ryambikwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, mu mwaka wa 2015 ari nawo uheruka ryambitswe Kundwa Doriane. Uyu mwaka amajonjora yo gushaka abakobwa bazahatanira kwambara iri kamba yakomereje mu Majyepfo nyuma y'aho ku mu cyumweru gishize hari habonetse abazahagararira Amajyaruguru n'Iburengerazuba.

 

Miss Rwanda 2016: Soma amakuru yose agendanye n'iri rushanwa

Amakuru yose ya Miss Rwanda kuri EAchamps Rwanda

 

 

Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo niho iki gikorwa cyo gushaka abakobwa 5 muri buri Ntara cyakomereje gusa ababashije gutambuka amajonjora ni 4 gusa mu bakobwa 7 bari bujuje ibisabwa.

 

Abakobwa barindwi bari bujuje ibisabwa

 

Muri iyi ntara abakobwa batandatu akaba ari bo babashije kugera aho igikorwa cyabereye, hakurikiraho igikorwa cyo gusuzuma neza niba abiyandikishije bujuje ibisabwa, batanu barenga iki cyiciro umwe arasigara.

 

Umutoniwabo Cynthia wari wahushije amahirwe mu ntara y'Amajyaruguru yagarutse mu Majyepfo

 

Hasuzumwe ko bujuje ibyo amahame mpuzamahanga mu marushanwa y'ubwiza asaba

 

Mu bakobwa bari biyandikishije muri iyi Ntara, barindwi nibo babonetse bujuje ibisabwa. Mu barenze iki cyiciro harimo Uwase Aline wavutse mu 1995. Afite ibiro 57.5 n’uburebure bwa 1m71cm, Ingabire Angelique wavutse mu 1992. Afite ibiro 59 n’uburebure bwa 1m76cm, Umutoniwabo Cynthia wavutse mu 1996. Afite ibiro 54 n’uburebure bwa 1m73cm, Karake Umuhoza Doreen wavutse mu 1993. Afite ibiro 56 n’uburebure bwa 1m72cm, Karake Umuhoza Doreen wavutse mu 1993. Afite ibiro 56 n’uburebure bwa 1m72cm, Gisubizo Abi Gaelle wavutse mu 1995. Afite ibiro 61 n’uburebure bwa 1m71cm, Bitariho Nasra wavutse mu 1995. Afite ibiro 61 n’uburebure bwa 1m70cm.

 

Aba nibo bakobwa 7 babonetse bujuje ibisabwa

 

Aba bakobwa batanu babashije gutambuka icyiciro cya mbere hakurikiyeho ko biyereka abagize akanama gatanga amanota, bakabazwa ndetse banavuga byinshi ku mishinga bateganya, hanyuma akazi gasigaye gaharirwa abatanga amanota muri iri rushanwa aribo Rusaro Carine wigeze kuba Miss Campus muri Kaminuza y’u Rwanda, Umunyamakuru Mike Karangwa na Mama Eminante.

 

Abagize akanama nkemurampaka babaza abakobwa icyo bazakora nibambikwa ikamba

 

Abagize akanama nkemurampaka batanze amanota hagendewe ku bwiza n'uburyo umukobwa agaragara byari bifite amanota 30%, uko yasubije ibyo abazwa byari bifite amanota 40%, naho uburyo asubizamo no kutagira igihunga mu gihe asubiza nabyo byari bifite amanota 30%.

 

Nyuma yo kugenzura byose abakemurampaka batanze amanota, muri iyi ntara y'Iburengerazuba habonekamo abakobwa bane bazayihagararira aribo Isimbi Eduige, Bitariho Nasra, Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, na Gisubizo Abi Gaelle.

 

Umutoniwabo Cynthia, Nasra Bitariho, Karake Umuhoza Doreen & Isimbi Edwige nibo bemejwe ko bazahagararira Amajyepfo

 

Nyuma y'aba bakobwa bane bemerewe bidasubirwaho gukomeza mu irushanwa, uwitwa Gisubizo Abi Gaelle yashyizwe ku mugereka, uyu akazemererwa gukomeza mu irushanwa nyuma yo gukorerwa irindi genzura.

 

Gisubizo Abi Gaelle washyizwe ku mugereka

 

Abakobwa batsinze bishimira kuba bagiye guhagararira Amajyepfo.

 

Abazahagararira amajyepfo bafashe ifoto n'abaterankunga
 

Tags

16/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content