Miss Rwanda 2016: Intara y'Iburasirazuba izaserukirwa n'umubare w'abakobwa uruta uw'Izabanje | eachamps rwanda

Miss Rwanda 2016: Intara y'Iburasirazuba izaserukirwa n'umubare w'abakobwa uruta uw'Izabanje

Miss Rwanda 2016: Intara y'Iburasirazuba izaserukirwa n'umubare w'abakobwa uruta uw'Izabanje

Bwa mbere mu majonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2016, habonetse Intara ihagarariwe n'umubare w'abakobwa uhura neza n'uwagenwe nyuma y'aho mu zindi Ntara, hagiye hagaragara umubare uri hasi y'uwifuzwa w'abakobwa batsinze.

 

Mu muhango wo gutoranya abakobwa bazaserukira Intara y'Iburengerazuba, kuri uyu wa 17 Mutarama 2016, wabereye i Kayonza, habonetse abakobwa batanu bazahagaraira iyi Ntara, abandi babiri bashyirwa ku mugereka, ku buryo hagize uvamo muri batanu yasimbuzwa.

 

Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta nibo bakobwa batanu batorewe kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya nyampinga w’igihugu w’uyu mwaka (Miss Rwanda 2016) azaba kuwa 27 Gashyantare muri Kigali Serena Hotel.

 

Abakobwa bazahagararira Intara y'Iburasirazuba

 

Nyuma y'aba bakobwa batsindiye guhagararira Intara y'Iburasirazuba, hari n'abandi bashyizwe ku mugereka bashobora gusimbura uwavamo mu batowe mu gihe bibaye ngombwa. Abashyizwe ku mugereka ni Karingirwa Ange na Irakoze Ornella.

 

Mu bakobwa babashije gutambuka harimo n'umukobwa witwa Gisubizo Abi Gaelle wari washyizwe ku mugereka mu Ntara y'Amajyepfo gusa azakwigira inama yo kwiyandikisha mu Ntara ikurikira anoza umushinga we atari yanogeje neza yongera kugaruka ndetse abasha gutambuka muri batanu ba mbere.

 

Abakobwa 11 muri 14 biyandikishije guhatanira kuzahagararira Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2016 babajijwe imbere y'akanama nkemurampaka, babajijwe gahunda bafite baramutse bagizwe ba Nyampinga, ndetse banasobanura imishinga bafite banasubiza ibibazo, hanyuma batanu muri bo bemererwa gukomeza mu irushanwa.

 

Mu mpera z'icyumweru gitaha amajonjora azakomereza i Kigali ahitezwe umubare w'abiyandikisha uri hejuru cyane ugereranyije n'izindi Ntara.

 

 

 

 

 

 

 

 

Tags

17/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content