Turahirwa Moses agiye guhatanira ikamba rya ‘Mister Africa International’ muri Nigeria | eachamps rwanda

Turahirwa Moses agiye guhatanira ikamba rya ‘Mister Africa International’ muri Nigeria

Turahirwa Moses agiye guhatanira ikamba rya ‘Mister Africa International’ muri Nigeria

Umunyarwanda Turahirwa Moses usanzwe ukora mu bijyanye no kurema imideli ndetse nawe ubwe akaba umunyamideli ari mu basore 20 bagiye guhatanira ikamba rya ‘Mister Africa International’ mu muhango uzabera i Lagos muri Nigeria.

 

Moses Turahirwa ugiye guhatanira iri kamba akaba ari umwe mu basore 6 bahabwa amahirwe menshi yo kuba baryegukana nyuma y’aho ubushize ubwo ryaherukaga kuba ryari ryegukanywe n’umusore ukomoka muri Angola witwa ‘Arnold Jose’.

 

Iri rushanwa uyu mwaka rikaba ryaritabirwe n’abasore bakomoka mu bihugu 20 bya Afurika birimo n’u Rwanda Moses Turahirwa ahagarariye ndetse akaba n’umwe mu basore batandatu bahabwa amahirwe na byinshi mu bitangazamukuru byo muri Nigeria nk’umwe mu bashobora kwegukana umwanya wa mbere.

 

Turahirwa Moses ugiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International (Ifoto/NIB Studios)

 

Turahirwa Moses ni umwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Mr Africa usanzweho

 

Mu kiganiro Moses Turahirwa wigeze no kuba Mister IPRC 2014 yagiranye n’umunyamakuru wa EAchamps Rwanda yadutangarije ko ku munsi w’ejo tariki 21 Mutarama 2016 ari bwo azafata rutemikirere akerekeza muri Nigeria ahazabera iri rushanwa.

 

Biteganyijwe ko uyu muhango wo kwambika ikamba umusore uhiga abandi muri Afurika uzaba ku wa 24 Mutarama 2016, mbere y’aho abasore bahamagawe bakazajya bakorerwa isuzumwa mu mwiherero uzakorwa kugirango harebwe ukwiye kwambikwa ikamba.

 

Turahirwa yabwiye iki Kinyamakuru ko nta buryo bwihariye bwo kumutora ku mbuga za murandasi, usibye gukunda (Gukanda Like) ku mafoto anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’abategura iri rushanwa, ubundi hakazanzurwa uwatsinze mu muhango nyirizina uzaba ku cyumweru tariki 24 Mutarama 2014.

 

Umusore waherukaga kwegukana iri kamba

 

Tags

20/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content