Miss Rwanda 2016: Umujyi wa Kigali uzaserukirwa n'abakobwa icyenda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Rwanda 2016: Umujyi wa Kigali uzaserukirwa n'abakobwa icyenda

Miss Rwanda 2016: Umujyi wa Kigali uzaserukirwa n'abakobwa icyenda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Mutarama 2016 nibwo habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira umujyi wa Kigali hakomeza abakobwa icyenda mu cyiciro gikurikira.

 

Mu ijonjora ry'ibanze, Umujyi wa Kigali wagaragayemo umubare uri hejuru w'abakobwa biyandikishije kurusha izinda Ntara zanyuzemo iri jonjora kuko abiyandikishije bageraga kuri 16, haboneka 14 bujuje ibisabwa ari nabo bahataniye kuzahagararira Umujyi wa Kigali.

 

Nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye n'abashinzwe gutanga amanota, ndetse aba bakobwa bitabiriye bakavuga ku mishinga bateganya gushyira mu bikorwa baramutse bambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016, abagize akanama nkemurampaka bemeje ko icyenda aribo bazahagaraira Umujyi wa Kigali.

 

Abakobwa batsindiye guserukira Umujyi wa Kigali

 

Abakobwa icyenda babashije gutsindira kuzahagararira Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa ryo gutoranya Nyampinga w'u Rwanda ni Mpogazi Vanessa, Ange Kaligirwa, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Ashimwe Fiona Doreen, Kwizera Peace Ndaruhutse, Umunezero Olive, Ikirezi Sandrine,na Naima Rahamatali.

 

Impamvu y'ibanze yatanzwe ku cyatumye Umujyi wa Kigali uhagararirwa n'abakobwa benshi kurusha izindi Ntara ni uko ariho irushanwa ryasorejwe bikaba ngombwa ko hongerwa umubare w'abatambuka kuko mu ntara zimwe batabashije kugera ku mubare fatizo w'abakobwa batanu ngo babe 25 bazatorwamo 15 bajya mu mwiherero (Boot Camp).

 

Abatsinze ijonjora ry'ibanze mu zindi Ntara

 

- Amajyaruguru: Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah na Harimana Umutoni Pascaline;

- I Burengerazuba: Mutesi Jolly, Mutoni Balbine na Umuhumuriza Usanase Samantha;

- Amajyepfo: Umutoniwabo Cynthia, Bitariho Nasra, Isimbi Eduige na Karake Umuhoza Doreen;

- U Burasirazuba: Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta.

 

Tariki 6 Gashyantare 2016, abakobwa bose baratoranyijwe bazongera batoranywemo abakobwa 15 bazaba bahiga abandi, abo bakaba ari nabo bazahita bajyanwa mu mwiherero tariki 8 Gashyantare maze ibirori byo gutora Miss Rwanda 2016 bizasozwe tariki 27 Gashyantare 2016 hamenyekana uzambikwa iri kamba n’ibisonga bye.

 

 

23/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content