Turahirwa Moses yagizwe igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa wa Afurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Turahirwa Moses yagizwe igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa wa Afurika

Turahirwa Moses yagizwe igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa wa Afurika

Turahirwa Moses waserukiye u Rwanda mu irushanwa ryo gutoranya Rudasumbwa wa Africa (Mister Africa International) yatahanye umwanya wa gatatu agirwa Igisonga cya 2 cya Rudasumbwa wa Afurika.

 

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Turahirwa Moses wigeze kuba Rudasumbwa w'Ishuri Rikuru rya IPRC yerekeje muri Nigeria ahagombaga kubera umuhango wo gutora Rudasumbwa ku rwego rwa Afurika ‘Mister Africa International’.

 

Turahirwa Moses akaba ari umwe mu basore 19 baserukiye ibihugu byabo muri iri rushanwa, akaba n'umwe muri 6 bahabwaga amahirwe yo kuza imbere muri ba Rudasumbwa ba Afurika.

 

Turahirwa yerekeje i Lagos muri Nigeria tariki 21 Mutarama 2016

 

Nyuma yo kugera muri Nigeria abasore 19 baturutse mu bihugu bitandukanye bajyanywe mu mwiherero (Boot Camp) mbere y'ibirori nyamukuru byo gutora Rudasumbwa n'ibisonga bye.

 

Mu mwiherero

 

Hari higanjemo abasore bubatse umubiri baturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye

 

Umuhango wo gutora Rudasumbwa wa Afurika wabaye ku cyumweru, umwanya wa mbere wegukanwa n'umusore ukomoka muri Uganda witwa  Keith Karuhuura asimbuye umunya-Angola witwa Arnaldo Jose.

 

Ian Wordi ukomoka muri Ghana niwe wabaye igisonga cya mbere naho umunyarwanda Turahirwa Moses yegukana umwanya wa gatatu agirwa igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa wa Afurika.

 

Rudasumbwa wa Afurika n'ibisonga bye

 

Turahirwa Moses waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa

 

Turahirwa wabaye igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa wa Afurika asanzwe ukora mu bijyanye no kurema imideli ndetse nawe ubwe akaba umunyamideli binyuze mu ikompanyi yise 'Moses Fashions'.

 

Mr Africa International uyu musore yari yitabiriye ni irushanwa ry’imideli ryashinzwe na Ayotunde ‘Twitch’ Fabamwo rigamije gukangurira urubyiruko rwa Afurika gukusanya amafaranga y’ibikorwa by’ubugiraneza nogufasha urubyiruko kwihangira imirimo, Uwegukanye umwanya wa mbere afite inshingano zo gushaka imishinga y'urubyiruko rwa Afurika agatera inkunga umwe ufite icyerekezo cyiza kurusha indi.

 

 

Tags

25/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content