Muri Eritrea abagabo baba bategetswe kujya bashaka abagore babiri ubyanze agafungwa burundu? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Muri Eritrea abagabo baba bategetswe kujya bashaka abagore babiri ubyanze agafungwa burundu?

Muri Eritrea abagabo baba bategetswe kujya bashaka abagore babiri ubyanze agafungwa burundu?

Muri Eritrea abagabo bose basabwe kujya bashaka abagore babiri bitewe n'umubare uri hasi w'abagabo batuye muri iki gihugu.

 

Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo mu binyamakuru bitandukanye bikomeye byo muri Afurika cyane cyane ibyo muri Nigeria hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko muri Eritrea hatanzwe itegeko ku bagabo rivuga ko bagomba kujya bashaka abagore babiri ubyanze agahanishwa igifungo cya burundu.

 

Iri tangazo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko ryanditswe na Leta y'iki gihugu mu rurimi rw'Icyarabu rigira riti;

 

"Hagendewe ku itegeko ry'Imana ku bijyanye n'ubuharike, ndetse n'ikibazo igihugu cyacu kiri guhura nacyo cy'ubucye bukabije bw'abagabo, Ishami rya Eritrea rifite mu nshingano ibirebana n'amadini ryemeje ibi bikurikira."

Icya mbere ni uko buri mugabo byibuze agomba gushaka abagore babiri kandi ubyanze ashobora guhanishwa igihano cy'igifungo cya burundu kigeretseho n'imirimo y'amaboko ikakaye ihoraho.

Umugore uzagerageza kubuza umugabo we gushaka undi mugore nawe azajya ahanishwa igihano cy'igihano cya burundu.

 

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Eritrea basakaje iri tangazo bavuga ko ari irya Leta

 

Kugeza ubu Leta ya Eritrea ikaba itaragira icyo ivuga kuri iri tangazo ryakwirakwiye mu binyamakuru binyuranye byo ku mugabane wa Afurika rivuga ko yategetse abagabo guharika abagore babo.

 

Igihugu cya Eritrea kivugwamo ibi, mu mwaka w'1998 kugeza 2000 cyatakaje abagabo benshi mu ntambara yagihuje n'umuturanyi wabo Ethiopia, aho ababarirwa mu bihumbi ijana na mirongo itanu bapfiriye ku rugamba mu gihe umubare w'abatuye igihugu wari ukiri hasi cyane.

 

Tags

26/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content