Suzy Cortez Miss uhiga abandi mu kugira ikibuno cyiza yagaragaje urukundo asigaye akunda Lionel Messi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Suzy Cortez Miss uhiga abandi mu kugira ikibuno cyiza yagaragaje urukundo asigaye akunda Lionel Messi

Suzy Cortez Miss uhiga abandi mu kugira ikibuno cyiza yagaragaje urukundo asigaye akunda Lionel Messi

Suzy Cortez  uheruka gutorwa nk’umukobwa uhiga abandi mu kugira ikibuno kiza ku isi (Miss Bum Bum) yagaragaje uburyo asigaye ari umufana ukomeye wa Lionel messi abinyujije mu mafoto.

Uyu mukobwa usanzwe uzwiho kuba ari umukunzi wa ruhago yatangaje benshi mu gihe mbere byari bizwi ko ari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo aho yanatangaje ko yifuza kuzaryamana nawe gusa kuri ubu ashobora kuba yarahinduye ibitekerezo akibera umufana wa Messi.

Suzy Cortez  w’imyaka 25 azwiho gukunda ibyamamare bikomeye muri ruhago abo yagiye atangaza ni Cristiano Ronaldo, Neymar kuri ubu ugezweho ni Messi.

Nubwo uyu mukobwa yagaragaje ko asigaye ari umufana wa Messi benshi bari kwibaza niba uyu mukobwa koko aba abikuye ku mutima doreko nyuma ya Cristiano , uyu mukobwa ukomoka muri Brasil yatangaje ko asigaye ari umufana ukomeye wa Neymar bakomoka mu gihugu kimwe no kuri ubu ugezweho ni Messi.

Mu kugaragaza uburyo asigaye ari umufana ukomeye wa Messi ,Suzy Cortez akaba yashyize hanze amafoto yisize amarange ari mu mamara ikipe ya Fc Barcelona Messi akina yambara inyuma yiyandikaho Messi na nimero 10 yambara muri FC Barcelona.

Aya Niyo mafoto uyu mukobwa yashyize hanze agaragaza uburyo asigaye ari umufana wa Messi

27/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content