Abategura Miss Rwanda bagize icyo bavuga ku mukobwa witwa Naima Rahamatali ushidikanywaho | eachamps rwanda

Abategura Miss Rwanda bagize icyo bavuga ku mukobwa witwa Naima Rahamatali ushidikanywaho

Abategura Miss Rwanda bagize icyo bavuga ku mukobwa witwa Naima Rahamatali ushidikanywaho

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagize icyo bavuga ku mukobwa witwa Naima Rahamatali witabiriye iri rushanwa bivugwa ko hari ibyo atujuje mu bisabwa ku bemererwa guhatanira ikamba.

 

Naima Rahamatali, ni umwe mu bakobwa 25 babashije gutsinda icyiciro cy'amajonjora y’ibanze muri Miss Rwanda 2016 akaba n’umwe mu bakobwa 9 bahagarariye umujyi wa Kigali.

 

Uyu mukobwa akaba yaratangaje ko yitabiriye iri rushanwa nyuma y'icyumweru kimwe avuye muri Canada aho aba mu mujyi wa Montreal, avuga ko yavutse 1991, ndetse ibibazo byose abisubiza akoresheje ururimi rw'Icyongereza, nubwo yari yabanje gukoresha Ikinyarwanda giciriritse asuhuza.

 


Umukobwa waturutse muri Canada ari mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016

Inkuru wasoma kuri EAchamps Rwanda

 


 

Nyuma yo kubona ko hari ibitaravuzweho rumwe ku bijyanye n’itambuka ry’uyu mukobwa mu majonjora y’ibanze, abategura Miss Rwanda babinyujije ku rubuga rwabo rwa murandasi bagize icyo batangaza ku bitaravuzweho rumwe na benshi.

 

Mu nyandiko ndende bashyize hanze abategura iri rushanwa bagize bati;

 

Urwandiko rwashyizwe ku rubuga rwa murandasi rwa Miss Rwanda

Imivugire y’ikinyarwanda:

 

Kuvuga ikinyarwanda ni rimwe mu mabwiriza ntakuka y’irushanwa rya Miss Rwanda ku muntu wese ugiye kuryitabira.

 

Gusa hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umunyarwanda atavuga ururimi runononsoye zirimo iz’amateka abanyarwanda benshi basangiye.

 

Kuri Naima Rahamatali, ni umunyarwandakazi uvuga ikinyarwanda giciriritse, ariko yabashije gusubiza ibibazo by’ikinyarwanda yabajijwe n’akanama nkemurampaka.

 

Nk’uko bisanzwe, umukobwa wese iyo akigera imbere y’akanama nkemurampaka, abanza kubazwa ikibazo cy’ikinyarwanda ku ikubitiro akabazwa ibindi bibazo mu rundi rurimi rutari ikinyarwanda (igifaransa cg icyongereza).

 

Akigera imbere y’akanama nkemurampaka Naima yabajijwe ikibazo cya mbere cy’ikinyarwanda kimwe n’abandi agisubiza neza.

 

 

Nk’uko yabyivugiye imbere y’akanama nkemurampaka, Rahamatali ubu arimo ariga ikinyarwanda muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwigisha ikinyarwanda abanyarwanda baba mu mahanga.

 

Rahamatali afite n’umwalimu wihariye urimo umwigisha kunononsora neza ikinyarwanda, kimwe n’abandi bamufasha bo mu muryango we.

 

Gutura muri Canada kuri Naima Rahamatali.

 

Naima Rahamatali, ni umunyarwandakazi ubyemererwa n’amategeko nka kavukire ku butaka bw’u Rwanda kuko yavukiye mu mugi wa Kigali mu 1991 ariko akaza kujya muri Canada afite imyaka 5 mu 1996.

 

Rahamatali amaze imyaka 19 aba muri Canada abana na nyina ndetse n’abavandimwe be ariko avuga ko akunda u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye kandi ko yiteguye kukibamo umwaka wose igihe yaba atsindiye ikamba rya Miss Rwanda.
“mbere y’uko niyemeza kuza muri Miss Rwanda nari nabanje gusoma amabwiriza yose nsanga nta na kimwe ntujuje.

 

Niteguye kuba mu gihugu cyambyaye umwaka wose igihe naba mbaye Nyampinga w’u Rwanda kandi mfite ishema ryo kuhatura” amagambo ya Rahamatali imbere y’akanama nkemurampaka.

 

Indeshyo, n’umubyimba (ibiro n’uburebure)

 

Kugira ngo umukobwa yemererwe gukora igikorwa icyo aricyo cyose cyatuma yiyerekana muri Miss Rwanda, agomba kuba yapimwe ibipimo bitandukanye byerekana ko ari hagati y’ibiro 45 na 70.

 

Agomba kandi kuba afite uburebure bwa 1m70 gusubiza hejuru. Nk’uko abandi bakobwa bose bagiye kujya mu irushanwa babikorewe, Rahamatali nawe yarapimwe. Afite uburebure bwa 1m71 n’ibiro 66.3

 

 

Ubusanzwe mubyo abaganga bita uburinganire bw’umubyimba n’indeshyo, abahanga bemeza ko ubwo buringanire buba buri hagati ya 18.5 na 24.9

 

Ibi bipimo biboneka iyo ufashe ibiro by’upimwa akagabanya ubwikube kabiri bw’indeshyo ye.

 

Ibi ubikoze kuri Rahamatali usanga afite 22.6BMI. Ibi bigaragaza ko umubyimba we ujyanye n’indeshyo.

 

Dukurikije ko tubona nta ngingo n’imwe muri izi ngingo imukumira, twebwe abategura Miss Rwanda 2016 dusanga nta muziro n’umwe uri kuri Naima Rahamatali mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Tags

30/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content