Louis Van Gaal arajwe inshinga n’umutekano w’umuryango we ushobora kwibasirwa isaha iyo ariyo yose | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Louis Van Gaal arajwe inshinga n’umutekano w’umuryango we ushobora kwibasirwa isaha iyo ariyo yose

Louis Van Gaal arajwe inshinga n’umutekano w’umuryango we ushobora kwibasirwa isaha iyo ariyo yose

Umwe mu bagabo bahora mu bitangaza makuru binyuranye hano ku isi kenshi bivuga ku ngorane n’ibizazane aba yahuriye mu mukino runaka akaba yaramaze iminsi ajyendana abamucungira umutekano haba ku mukino nyirizina ndetse no mu myitozo y’ikipe ya Manchester United  Louis Van Gaal ngo  yaba yonjyereye umutekano no mu rugo iwe.

 

Louis yashatse ikipe y’abasore bazajya bamurinda we n’umugore we ibi ngo akaba yabikoze y’irinda ko hashobora kuza abafana b’ikipe ya Manchester united bariye karungu bakaba bamwangiriza umutekano ndetse batibagiwe n’iwe mu rugo akaba ariyo mpamvu ubu urugo rwe ruzajya rurindwa amasaha 24 kuri 24 bigakurikirwa no ku mumenyesha amakuru y’i birimo kubera iwe mu rugo.

 

Nyuma y’ibyo kandi biravugwa ko uyu mukambwe w’imyaka 64 y’aba arimo gushaka aho yakwimukira hashobora kuba hafite umutekano ukomeye n’ubwisanzure buhagije ku muryango we.

 

Louis Van Gaal n'umufasha we

 

Louis Van Gaal waje mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2014 asimbuye uwahoze ayitoza “David  Moyez” ashinjwa kutitwara neza nyuma bakazana Louis Van Gaal hitezwe impinduka nziza bitewe nibihe bibi iyi kipe yaririmo ariko ibi bikaba bisa nibikigoye uyu mutoza kuko nanubu iyi kipe itaratuza cyane ko ubu abafana bo banifuza ko habaho indi mpinduka uyu mugabo nawe akerekwa umuryango usohoka Old Trafford.

 

Kutitwara neza ku ikipe ya Manchester united bikaba bihoza ku nkeke abayobozi b’iyi kipe byumwihariko umutoza Louis Van Gaal  uyifite mu nshingano ze ku bijyanye n’imikinire ibintu atumvikanaho n’agato n’abafana.

 

Iyi kipe nyuma gusezererwa mu mikino ya makipe yabaye ayambere iwayo “champions league ”ikaba iheruka gutsindirwa ku kibuga cyayo n’ikipe ya Southmpton mu mikino ya premier league ikaba ihagaze ku mwanya wa 5 n’amanota 37 n’ibitego 7 izigamye, uku gutsindwa uku gutsirwa hakiyongeraho n’indi mikino myinshi iyi kipe yajyiye itakaza bituma uyu musaza ahozwaho igitutu n’abafana ubu noneho anabona ko bashobora kumujyirira nabi we n’umuryango we.

 

Louis Van Gaal n'abasore be mu myitozo

 

Louis Van Gaal usigaje amezi akabakaba 18 ngo amasezerano ye arangire ntaratangaza byeruye ko ashobora kuva muri iyi kipe nyuma y'igihe kirekire atsindwa cyane.

 

 

31/Jan/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content