Miss Rwanda 2016: Zahinduye imirishyo, umwe mu baserukiye Umujyi wa Kigali yigaranzura bagenzi be mu matora | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Rwanda 2016: Zahinduye imirishyo, umwe mu baserukiye Umujyi wa Kigali yigaranzura bagenzi be mu matora

Miss Rwanda 2016: Zahinduye imirishyo, umwe mu baserukiye Umujyi wa Kigali yigaranzura bagenzi be mu matora

Nyuma y'iminsi micye mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w'u Rwanda hatangijwe uburyo bwo gutora abakobwa bahatana hakoreshejwe 'Kohereza ubutumwa bugufi' 'SMS Voting' umwe mu bakobwa baserukiye Umujyi wa Kigali witwa Mutoni Jane yigaranzuye bagenzi be ku rutonde rw'amajwi.

 

Nyuma y’igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira buri Ntara n’umujyi wa Kigali, Kuri ubu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2016 ryageze mu kindi cyiciro cyo gutora bikozwe n’Abanyarwanda hifashishijwe ubutumwa bugufi "SMS", aho kugeza ubu Mutoni Jane ,Kwizera Peace Ndaruhutse na Umuhoza Sharifa batangiye kwereka igihandure abandi mu gutorwa cyane.

 

Mutoni Jane , umwe mu bakobwa icyenda baserukiye Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka niwe uri ku isonga kugeza ubu mu bamaze gutorwa n’abantu benshi hifashishijwe telefoni.

 

Mutoni Jane wigaranzuye bagenzi be mu majwi

 

Mutoni Jane uri ku isonga afite amajwi 4560 y’abamaze kumutora. Mutoni Jane uri imbere yigaranzuye bagenzi be mu gutorwa cyane avuye mu myanya y'inyuma cyane ko ubwo abategura iri rushanwa baheruka gutangaza amajwi mu cyumweru gishize yari ari ku mwanya wa 20 n'amajwi 69.

 

Uyu mukobwa si ubwa mbere yitabira iri rushanwa cyane ko no mu mwaka ushize yari yaserukiye Umujyi wa Kigali akabasha kuza mu ba mbere 15. Muri uyu mwaka nabwo ahagarariye umujyi wa Kigali.

 

Ku mwanya wa kabiri hari Umuhoza Sharifa wari umaze iminsi ayoboye abandi mu gutorwa cyane, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Kwizera Peace Ndaruhutse, Mutesi Jolly ku mwanya wa kane, Mutoni Balbine ku mwanya wa gatanu. Ku rutonde abari inyuma ari Kayigirwa Ange, Mpogazi Vanessa, Uwamahoro Solange, Naima Rahamatali na Abi Gaelle Gisubizo.


 

Uko guha ijwi umukobwa wifuza bikorwa

 

Kugirango uwifuza gutora atange ijwi rye hifashishwa telefoni aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga akanya ugakurikizaho nimero y’umukobwa ugiye gutora nk’uko twazigaragaje hejuru muri iyi nkuru hanyuma ukohereza ubutumwa bwawe kuri nimero 1718.

 

Abakobwa bahatanira ikamba n'imibare ibaranga batorerwaho

 

Ubu buryo bwo gutora bwemewe ku mirongo y’ibigo byose by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

 


Miss Rwanda 2016: Habaye impinduka zitunguranye ku ngengabihe

 

 


 

02/Feb/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content