Ese koko P Diddy yaba yarashyize Tupac Shakur ahacecekerwa imyaka isaga 20 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ese koko P Diddy yaba yarashyize Tupac Shakur ahacecekerwa imyaka isaga 20

Ese koko P Diddy yaba yarashyize Tupac Shakur ahacecekerwa imyaka isaga 20

Ni nyuma y’aho umwe mu bavuye ku rugerero mu kigo gishinzwe umutekano muri leta zunze ubumwe z’Amerika kitwa LAPD “Los Angeles Police Departement” akoreye icyegeranyo kigaragaza ibimenyetso we yita simusiga ku rupfu rwa Tupac Shakul akanerekana bamwe mu baba babyihishe inyuma bagihumeka umwuka w’abazima.

Ku itariki ya 13 nzeri mu mwaka wa 1996 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi w’icyamamare Tupac Shakur apfuye arashwe amasasu atatu mu gituza ubwo yarari mu mujyi wa Las Vegas ari kumwe n’uwarushinzwe ku mumenyekanishiriza ibikorwa bye mu modoka ariko we akaza ku rusimbuka.

 Benshi bagiye bavuga ko urupfu rw’uyu musore rwaba rushingiye ku kitwaga “east cost na west cost” aya akaba ari amatsinda ashingiye ku muziki yabaga muri leta zunze ubumwe z’Amerika mu myaka ya cyera yabaga ahanganye cyane ndetse n’abamwe mu baherwe bakaba barashoragamo akayabo k’amadorali kujyirango hakomezwe iryo hangana nyuma bo bakaza kunguka batitaye ku byabaye cyane ko hari n’abenshi mu bahanzi bahasize ubuzima.

Nkuko Greg Kading wakoze akanashyira hanze iki cyegeranyo  abivuga we yemeza ko umuhanzi P Diddy ariwe uru rupfu ruri ku mutwe ngo ashingiye ko P Diddy yaba yarigeze guha miliyoni y’amadorali uwitwa Duane Keith ngo yice Tupac ndetse nuwarumwishingizi we “manager” Mario Hugh.

Akomeza avuga ko uyu Duane Keith  nawe yaba yarakoresheje mwishywa we witwa Orlando  Anderson “Baby Lane ” ngo akore mu mbarutso.

                                   P Diddy ushinjwa urupfu rwa Tupac Omar Shakur

Ushobora kuba warasomye cyangwa ukumva  inkuru zikubwira ko Tupac ashobora kuba akiriho ndetse ko yaba atuye mu gihugu cya Cuba giherereye muri Amerika y’amajyepfo gusa Greg wakoze iki cyegeranyo we avuga ko Tupac Shakur yapfuye kandi ko P Diddy ariwe urinyuma ya byose.

                           Tupac Shakur wavukijwe ubuzima ku itariki ya 13 nzeri 1996

Uyu mu polisi utuye akanakorera akazi ke kubugenza cyaha mu mujyi wa Las Vegas ari nawo mujyi Tupac yapfiriyemo akaba anaherutse gusohora yakoze ikindi cyegeranyo kur’ubu bwicanyi mu mwaka wa 20011.

06/Feb/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content