Dj Pius yahakanye ugutandukana ku itsinda rya Two 4Real | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dj Pius yahakanye ugutandukana ku itsinda rya Two 4Real

Dj Pius yahakanye ugutandukana ku itsinda rya  Two  4Real

TWO  4REAL ni itsinda rigizwe n’abasore babiri basanzwe bakorera umuziki wabo mu Rwanda ariko kurubu umwuka ukaba utari mwiza n’ubwo bene byo basa nababigira ubwiru ndetse bakanavuguruzanya.

Hashize iminsi mike uwitwa Aidan TK yiyambaje urukuta rwe rwa “Facebook” ngo yereke abafana be ndetse n’abafana bitsinda rya TWO  4REAL muri rusange aho abona urugendo rwa TWO 4REAL rugana gusa mumvugo yakoresheje ikaba yarerekanaga neza ko itsinda rya two 4 real risa naho ryasenyutse bidasubirwaho.

 

                                       Dj Pius na Aidan TK batakivuga rumwe

 

Kuva ubwo ibinyamakuru byinshi byanditse ku itandukana ryarino tsinda ndetse n’amaradiyo menshi arabitangaza ariko kugeza ubu n’uko mugenzi wa Aidan TK we ahakana ko iritsinda ryaba ryarasenyutse nkuko benshi babivuga.

Dj Pius  we avuga ko iritsinda ngo ryaba rikiri kumwe ngo kubera ko ntabiganiro bari bakora hagati yabo bombi ngo bemeze ko batagikora nkitsinda cyangwa buri wese agiye  gukora kugiti cye akanavuga ko ibyo mujyenzi we yanditse kurukuta rwa facebook ngo byamutangaje ariko ngo nanone nimba  ariko Aidan TK abyifuza ntakibazo bashobora gutandukana buri wese agakora ku giti cye.

 

                                   Dj Pius wemeza ko bagikora nk'itsinda

 

Twabibutsa ko amwe mu magambo Aidan TK yavuze ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko atifuza kugendera mu gicucucucu kibyo bagezeho ibi bigahura nuko ngo DJ Pius yaba yarajyaga amuca ruhinga agakoresha izina rya Two 4Real mu nyungu ze bwite.

Iyo wumvise ibi ukanasubiza amaso inyuma wareba imikorere yarino tsinda usanga hari ibitaramo ndetse nindirimbo zimwe n’azimwe Dj Pius yakoze ari wenyine kandi zikitirirwa itsinda muri rusange bisa nkaho aribyo Aidan Tk yita kugendera mu gicucucucu kibyo bagezeho gusa ibi Dj Pius we abyamaganira kure kuko we avuga ko ibyo yakoraga yabaga yabimenyesheje mujyenzi we mbere y’uko biba ngo icyongeye kandi Aidan ngo akaba agira akazi kenshi gatuma rimwe na rimwe ataboneka.

 

                        Aidan TK uvuga ko atakibarizwa mu itsinda eya Two  4Real

 

Aba basore bakaba baribamaze imyaka isaga umunani bakorana ndetse bakaba banaherutse kumurika album y’indirimbo zabo bise Nyumva abenshi banemeza ko  inashobora kuba ari nimwe mu mbarutso yuku kutumvikana kwaba basore bombi aho bavuga ko amafaranga yaba yaravuyemo ariyo ntandaro yabyose.

 

 Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo "Nyumva"yakozwe n'itsinda Two 4Real

08/Feb/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...