15 bazavamo nyampinga w'u Rwanda bamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

15 bazavamo nyampinga w'u Rwanda bamenyekanye

15 bazavamo nyampinga w'u Rwanda bamenyekanye

Ku itariki ya 14 gashyantare nibwo abakobwa baturutse i nyamata aho bari bari mu mwiherero berekeza i Kigali kongera guhura n’akanama nkemura mpaka kujyirango hatoranywemo abakobwa 15 bahatanira ikamba rya miss Rwanda 2016.

 

Umuhango watangiye ahagana mu masaha ya saa moya zumugoroba abakobwa bose uko ari 24 bakaba babanje gukora umwiyerekano batambuka aho bari bateganyirijwe nyuma baza kubazwa ibibazo n’akanama nkemura mpaka.

 

Abakobwa bakaba babajijwe ibibazo bitandukanye mu rurimi gakondo  ariko mu ndimi z’amahanga bakaba babajijwe ikibazo kimwe aho babazwaga ikibazo kigira kiti”n’iki intara yawe igutegerejeho mu gihe ugaragaye  cyangwa ntugaragare ku rutonde rw’abakobwa 15 bazavamo nyampinga wu Rwanda ” aha abakobwa bose bakaba bajyiye basubiza bitewe ni ntara baturutsemo, abakobwa bajyera kuri 22 bose bahisemo ururimi rw’icyongereza n’aho abajyera 2 gusa bakaba aribo bavuze mu rurimi rw’igifaransa.

 

Nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye akanama nkemura mpaka kaje kujya mu mwiherero abari aho basigara basusurutswa n’umuhanzi Davis wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Biryogo” n’izindi zitandukanye.

akanama nkemura mpaka 16/02/2016  abagize akanama nkemura mpaka

Nyuma y’igihe gito akanama nkemura mpaka kaje kugaruka kazanye urutonde rw’abakobwa 15 bazavamo nyampinga wu Rwanda, bidatsinze abakobwa bose uko bari 24 bonjyeye guhamagarwa kujyirango bamenyeshwe abakomeza n’abava mu irushanwa.

 

Akanama nkemura mpaka kavuze ko 15 batowe hakurikijwe uko ubwenge, kuba intyoza n’uko bitwaye imbere y’imbaga yariraho.

 

Umuhoza Sharifa akaba ariwe wabimburiye abandi mu guhamagarwa nyuma abandi cumi n’abane nabo bagakurikira aribo Umutoni Balbine, Mutoni Jane, Jolly Mutesi, Mpogazi Vanessa, Kwizera Peace Ndaruhutse, Uwimana  Arianne, Rangira Marie D’amour, Solange uwamahoro, Umutoniwabo Cynthia,Akili Delyla, Doreen Umuhoza, Mutesi Eduige, Sheilla Mujyambere, ndetse na Isimbi Eduige.  

                           Umuhoza Sharifa abimburira abandi mu guhamagarwa

Abakobwa bose uko ari cumi n’abatanu bakaba bahise basubizwa i nyamata muwundi mwiherero uzamara ibyumweru bibiri bakazagaruka  I Kigali ku itariki ya 27 gashyantare 2016 ari n’abwo abanyarwanda bazamenya nyampinga w’igihugu.

 

Abakobwa basezerewe bakaba basezeye kuri bajyenzi babo ubwo berekezaga i nyamata ubona ko umwuka ari mwiza ari ntashyari bafitanye, abakobwa icyenda aribo Nickita Kaneza, Usanase Umuhumuriza Samantha, Umutoni Pascaline, Fiona Doreen Ashimwe, Nasra Bitariho, Olive Munezero, Sandrine Ikirezi, Abi Gaelle Gisubizo, Ange Karigirwa akaba aribo basezerewe mu i rushanwa ry’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda .

Miss Kundwa Doriane nawe yari yaje kureba abazamusimbura

15/Feb/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content