Jules Sentore arashinjwa kutita ku mwana we no gutuka umubyeyi wa Miss Innocente babyaranye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jules Sentore arashinjwa kutita ku mwana we no gutuka umubyeyi wa Miss Innocente babyaranye

Jules Sentore arashinjwa kutita ku mwana we no gutuka umubyeyi wa Miss Innocente babyaranye

Miss Innocente wabyaranye na Jules Sentore yamaze kujyana ikirego cye mu rukiko arega Jules sentore kutita ku mwana babyaranye no gutuka nyirabukwe.

Kuri ubu ishyamba si ryeru hagati ya Jules Sentore na Miss Innocente bafitanye umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe.

Intangira y’uku kutumvikana hagati ya Jules Sentore na Miss Innocent ngo n’uburyo Jules atajya yita ku mwana babyaranye ngo yite ku nshingano ze nk’umubyeyi.

Nkuko miss Innocente yabitangarije Eachamps ngo icyatumye arakara agafata icyemezo cyo kurega  Jules Sentore ngo ni uburyo uyu muhanzi usibye kuba atajya afasha umwana we yadukiriye nyirabukwe (Mama wa Miss Innocent) akamutuka ibintu bitamenyerewe mu muco nyarwanda.

Miss Innocente akomeza avuga ko ku cyumweru gishize aribwo yahamagaye Jules Sentore  amwibutsa ko hari inshingano asabwa, Jules akaba yarafashe nabi ibyo yamwibukije bimutera umujinya bituma ahamagara mama we aramutuka kandi batangana mu gihe ariwe wita ku mwana wabo, ibintu avuga ko atiyumvisha uburyo uyu muhanzi yamutukira ababyeyi mu gihe we ntacyo amumariye cyangwa ngo akimarire umwana yabyaye.

Nkuko Miss Innocente wabyaranye na Jules sentore abitangaza ngo yamaze gutanga ikirego cye ku murenge wa kacyiru aho Jules sentore atuye ubuyobozi bukaba bwahise bumusaba kwitaba akisobanura ku byo aregwa kuri uyu wa gatatu.

Jules Sentore uzwi mu ndirimbo Kora akazi, Ngera, uranyura, umpe akanya n’izindi akaba yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru ku byo Miss Innocente amushinja.

Jules sentore na Miss Innocente

Jules Sentore n'umwana we  

Kutumvikana hagati ya Jules Sentore na Miss Innocente kuje mu gihe uyu muhanzi mu gihe yitegura ku murikira abakunzi be album ye nshya yise indashyikirwa.

16/Feb/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content