Amashusho y'indirimbo nshya ‘Work’ ya Rihanna na Drake yatumye bongera kuvugwaho byinshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amashusho y'indirimbo nshya ‘Work’ ya Rihanna na Drake yatumye bongera kuvugwaho byinshi

Amashusho y'indirimbo nshya ‘Work’ ya Rihanna na Drake yatumye bongera kuvugwaho byinshi

Umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi 'Rihanna' yongeye kubura umubano we na 'Drake' bigeze kuvugwaho gukundana bashyira hanze amashusho y'indirimbo baherutse gukorana yiganjemo imibyinire idasanzwe.

 

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo butamenyerewe, ifite ibice bibiri mu mashusho yayo; iyo indirimbo irangiye, irongera igatangira bundi bushya mu mashusho yihariye agaragaza Drake na Rihanna bari mu cyumba cya bonyine.

 

Bimwe mu byagarutsweho na benshi mu bakunzi b'aba bahanzi n'imibyinire bagaragaje muri aya mashusho y'iyi ndirimbo bise 'Work' aho Rihanna abyinira ku kibero cya Drake bigatinda.

 

Igice cya mbere cy'iyi ndirimbo cyatungayijwe n'uwitwa Director X, gikorerwa mu nzu imwe y'i Los Angels ndetse hagaragaramo abantu benshi banyuranye babyina, bitandukanye n'ibigaragara mu gice cya kabiri cy'iyi ndirimbo.

 

Rihanna na Drake biharira igice cya kabiri baririmba ndetse, Rihanna akanagenda yerekana imibyinire ikunze kwitwa 'ishotora abagabo' mu gihe Drake aba yicaye areba uko uyu muhanzikazi abigenza.

 

Imyambarire n'imibyinire ya Rihanna muri iyi ndirimbo byavuzweho byinshi

 

Utunganya amashusho witwa Tim Erem, wakoze igice cya kabiri cy'iyi ndirimbo yavuze ako kugirango iyi ndirimbo ikorerwe amashusho y'uburyo bubiri kandi ari mwe na bo byabatunguye cyane ko ibyo mu gice cya kabiri babikoze bashaka gufata agace kagufi, gusa Rihanna nyuma yo kuyakira abikora mu buryo bwe.

 

Amashusho yayo agizwe n'ibice bibiri bitandukanye

 

Uyu wakoze aya mashusho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru EW, yanasobanuye iby'umubano uri hagati ya Rihanna na Drake avuga ko ari inshuti zisanzwe gusa iyo bageze mu gikorwa cyo gufata amashusho ibintu bihindura isura.

 

Uba ugitangira gufata amashusho ukabona ibintu birahindutse. Buri wese aribaza ngo bariya abarakunda, bariya barikumwe, Oya ni inshuti - Tim Erem

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ibyo bakoze muri aya mashusho ari bo ubwabo babaga babitekeje bakabikora uko babyumva.

Tubibutse ko Rihanna na Drake bigeze gukorana indi ndirimbo mu myaka ishize bakayita 'What's My Name' iyi nayo yavuzweho byinshi hanugwanugwa urukundo hagati ya bombi.

 

Rihanna - Work (Explicit) ft. Drake

24/Feb/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...