Urwango Bebe Cool afitiwe na bamwe muri Uganda rwatumye yohereza umuryango we i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Urwango Bebe Cool afitiwe na bamwe muri Uganda rwatumye yohereza umuryango we i Kigali

Urwango Bebe Cool afitiwe na bamwe muri Uganda rwatumye yohereza umuryango we i Kigali

Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda biravugwa ko ashobora kuba yarohereje umugore we n'abana mu Rwanda mu gihe cy'amatora yabaye muri Uganda yirinda ko hari ikibi cyababaho.

 

Uyu muhanzi wari mu itsinda ry'abahanzi bafashije Perezida Museveni mu bikorwa byo kumwamamaza, amakuru dukesha ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda avuga ko yohereje umuryango we mu Rwanda mu gihe  cy'amatora y'umukuru w'igihugu ariko  bikagirwa ubwiru.

 

Iki kinyamakuru cyabwiwe ko Zuena, umugore wa Bebe Cool yifuje kuguma muri Uganda ngo abashe no kwitabira amatora ariko Bebe Cool agahitamo kubohereza i Kigali kugirango hatagira ikibazo bahura na cyo bitewe n'uburyo bamwe mu baturage batiyumvamo uyu muhanzi.

 

Bebe Cool kuri ubu yanzwe cyane na bamwe mu baturage ba Uganda ahanini kubera uburyo yashyigikiye Museveni mu matora y'umukuru w'igihugu aherutse kuba ndetse akayatsinda.

 

Bebe Cool aherutse no kwibaruka

 

Usibye n'ibi ariko benshi mu bakunzi ba muzika muri Uganda bahamya ko uyu ari umwe mu bahanzi beza bafite ndetse akaba amaze n'igihe kinini ari mu bayoboye uruganda rwa muzika ariko akenshi bakamunenga imyitwarire agaragaza, aho ajya anifata agatukana n'abafana ku mbuga nkoranyambaga.

 

Ibi uyu muhanzi ashinjwa byo kugira imyitwarire mibi ndetse n'urwango yari afitiwe n'abadashyigikiye Perezida Museveni byatumye ngo nibyo bikekwa ko byaba byaratumye ahitamo kohereza umuryango we i Kigali mu buryo bw'ibanga.

 

26/Feb/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content