Nyampinga wabyinanye na Kiss Daniel i Kigali arahakana kwangiza Umuco Nyarwanda | eachamps rwanda

Nyampinga wabyinanye na Kiss Daniel i Kigali arahakana kwangiza Umuco Nyarwanda

Nyampinga wabyinanye na Kiss Daniel i Kigali arahakana kwangiza Umuco Nyarwanda

Miss Isimbi Amanda wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2012 [ubu ni CBE] yagize icyo atangaza ku byamuvuzweho ko yangije amahame y'Umuco Nyarwanda mu gitaramo cya Kiss Daniel cyabereye i Kigali.

 

Uyu Nyampinga ni umwe mu babyinanye n'umuhanzi Kiss Daniel wari waturutse muri Nigeria aje gutaramira Abanyarwanda, uyu akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nk'iyitwa 'Woju' n'izindi.

 

Muri iki gitaramo yabyinanye n'abakobwa b'Abanyarwanda batandukanye harimo na Isimbi Amanda wigeze kuba igisonga cya Nyampinga wa SFB, gusa abantu batandukanye haba abitabiriye iki gitaramo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y'iki gitaramo banenze ibyakozwe na Kiss Daniel n'uyu mukobwa bari ku rubyiniro benshi bemeza ko ari agahomamunwa bidakwiye ku mokobwa w'i Rwanda.

 

Isimbi Amanda na Kiss Daniel ku rubyiniro

 

Uyu Nyampinga nyuma yo kwakira ubutumwa bwinshi bunenga ibyo yakoreye ku rubyiniro rw'igitaramo cya Kiss Daniel i Kigali, yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram agira icyo abivugaho gusa ashimangira ko ku giti cye abona nta kidasanzwe yakoze.

 

Isimbi Amanda yagize ati;

 

Kuba narabaye Nyampinga muri 2012 ntibimbuza kubaho, kwishima, kwambara ndetse no kuba nakunda umuhanzi runaka.
Nabonye ubutumwa bwinshi n'inkuru zimbwira ko kuba narabyinanye na Kiss Daniel nishe umuco nyarwanda.
Mu muco nize harimo kubaha, gusuhuzanyana n'ibindi nk'ibyo biranga indangagaciro z'abanyarwanda ariko kutabyinana n'umuhanzi runaka ntabyo nize pe.
Abanyamakuru bavuze ko nakoranye interview nabo, ko narize mbonye Kiss Daniel, ko nari nsanzwe nziranye na Kiss Daniel, byinshi byinshi. [...]
Kiss daniel ni ubwambere nari mubonye, nkunda indirimbo ze nk'abandi bafana bose.

Murakoze.

 

Uyu Nyampinga si ubwa mbere agarukwaho mu itangazamakuru kuko no mwaka ushize wa 2015 yavuzweho byinshi nyuma yo gufotorwa ifoto yasohokeye mu bindi birori agaragara nk'utambaye umwenda w'imbere gusa we yavuze ko abavuze ibyo batitegereje neza cyangwa bakaba badasobanukiwe ko hari imyenda y'imbere isa n'umubiri.

 

Uko byari byifashe abyinana na Kiss Daniel i Kigali (Amafoto/Igihe)

 

 

 

 

 

Ni iki utekereza ku byakozwe n'uyu mukobwa na Kiss Daniel muri iki gitaramo
Ni Amahano!
Ntacyo Bitwaye!
 

Tags

01/Mar/ 2016,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
yvan mula
si numva impamvu yatumye abantu bagira ikibazo kuko hari ku rubyiniro ndumva ntakindi yakoze usibye kubyina ahubwo bravo yabyinnye neza kbx
Sponsored Content