Umugore wabyaranye na Navio arashaka kumufungisha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umugore wabyaranye na Navio arashaka kumufungisha

Umugore wabyaranye na Navio arashaka kumufungisha

Umugore witwa Sophia wahoze akundana na Navio bakanabyarana, arifuza kugeza imbere y'ubutabera uyu muhanzi kubera kumwima uburenganzira bwo guhura n'abana babiri babyaranye.

 

Navio wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa 'Stuttering' yakoranye n'umuhanzikazi ukomeye muri Canada witwa Fefe Dobson, bidatinze ashobora kugezwa imbere y'ubutabera kubera kwima umugore babyaranye uburenganzira bwo kubonana n'abana bafitanye.

 

Sophia Mishka Rusoke wahoze abana mu nzu imwe na Navio yabwiye itangazamakuru ko kuva yatandukana n'uyu muhanzi bimugora cyane guhura n'urubyaro rwe bityo ntabone uko ngo abereka urukundo rwa kibyeyi, ibi bigatuma anavuga ko niba nta gihindutse agiye kujyana Navio mu nkiko.

 

Sophia Mishka ufitanye abana babiri na Navio

 

Uyu mugore wabyaranye na Navio urukundo rwabo rwatangiye mu myaka ya za 2009 nyuma baza gushwana muri 2012 bitewe n'ubwumvikane bucye hagati yabo. Kuva icyo gihe Navio ngo niyemerera uyu Sophia kubonana n'abana babyaranye.

 

Tags

03/Mar/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content