Hatowe Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda mu Bubiligi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hatowe Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda mu Bubiligi (Amafoto)

Hatowe Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda mu Bubiligi (Amafoto)

Mu muhango wabaga ku nshuro ya kabiri mu Bubiligi, hatowe Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda muri iki gihugu mu birori bidasanzwe byabereye ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Buruseli.

 

Mu bakobwa hahatanye barindwi: Claudette Uwamahoro, Cynthia Murekatete, Dorine Munezero, Vanessa Iyamuremye, Shella Agasaro, Vanessa Nirere na Joella Uwase. Naho mu cyiciro cya ba Rudasumbwa hahatana: Henri Sewase, Stephan Gasana, Fabrice Iradukunda, Ken Ruben Butare, Marius Katabarwa, Robert Kwizera, na Brandon Butare Kano.

 

Mbere y'umunsi w'ibirori nyirizina, ba Nyampinga na Rudasumbwa bahataniraga ikamba bagiye batozwa byinshi ku ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda, bahabwa amasomo atandukanye ku bijyanye n'umuco gakondo w'u Rwanda, banahabwa imyitozo inyuranye y'ibijyanye n'amarushanwa y'ubwiza.

 

Mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 05 Werurwe, byasize uwitwa Cynthia Murekatete watowe inshuro zirenga 20,000 yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu Bubiligi naho Henri Sewase watowe n'abarenga 10,000 ahiga ba Rudasumbwa.

 

Sewase Henri watorewe kuba Rudasumbwa w'u Rwanda mu Bubiligi

 

Nyampinga w'u Rwanda mu Bubiligi 2016, Murekatete Cynthia.

 

Miss Murekatete na Mr. Sewase batowe nka Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda mu Bubiligi biteganyijwe ko bazahembwa itike y'indege ibazana gusura ku ivuko, bagatembera Urw'Imisozi Igihumbi bareba ibyiza birutatse ndetse n'abo bari bakumbuye.

 

Tubibutse ko Nyampinga Cynthia Murekatete na Rudasumbwa Henri Sewase batowe basimbuye kuri uyu mwanya Nyampinga Uwase Shenge Carmel na Rudasumbwa William Cyemezo Robeyns baherukaga gutorwa mu mwaka wa 2013 mu muhango wabereye i Buruseli.

 

Ibi birori byabereyemo umuhango wo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda 2016 mu Bubiligi byari byitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, byahujwe n'umunsi ukomeye wari utegerejwe na benshi mu Banyarwanda baba ku mugabane w'i Burayi aho umuhanzi 'The Ben' yamuritse alubumu ye ya kabiri yise 'Ko Nahindutse' ku nshuro ya mbere.

 


The Ben yishimiwe bidasanzwe mu gitaramo cyo kumurika alubumu yakoreye mu Bubiligi (Amafoto)

Inkuru bijyanye


 

Uko umuhango wo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b'u Rwanda mu Bubiligi wagenze mu mafoto

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: Nadia Kabalira

Tags

07/Mar/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content