Umukunzi wa Wizkid ashobora kuba agiye kumubyarira umwana wa gatatu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukunzi wa Wizkid ashobora kuba agiye kumubyarira umwana wa gatatu

Umukunzi wa Wizkid ashobora kuba agiye kumubyarira umwana wa gatatu

Umukunzi w'umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria benshi baketse ko ashobora kuba atwite inda nyuma yo kugaragara ku ifoto nshya imugaragaza nk'utwite.

 

Tania Omotayo umaze imyaka 4 ari mu rukundo rukomeye n'uyu muhanzi wamamaye muri Afurika, yashyize hanze ifoto yiyambitse bya gihungu mu rwego rwo kwigana uko bambara, ashiduka ibyo yashakaga kwereka abamukurikira byahindutse ibindi.

 

Uyu ukundana na Wizkid mu ntangiro z'uyu mwaka byavuzwe ko batandukanye gusa amakuru avuga ko bagikundana. Muri iyi minsi yashyize hanze ifoto agaragara nk'utwite bituma bamwe mu bamukurikira batangira kumubaza niba atwite, gusa arabihakana.

 

Ifoto Tania yashyize hanze itavugwaho rumwe

 

Nyuma yo kubona ibitekerezo bya bamwe mu bamukurikira bamubaza niba yaba atwite yabyigaramye avuga ko ari ukurya bisanzwe.

 

Wizkid na Tania Omotayo batangiye kugaragara bari kumwe mu ruhame mu mwaka wa 2013, gusa uyu mukobwa avuga ko yari amuzi kuva bakiri bato.

 

Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid afite imyaka 25, kugeza ubu afite abana babiri, harimo uwo yabyaye ku mukobwa wari ukiri mu mashuri yisumbuye ataruzuza imyaka y'ubukure.

 

07/Mar/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content