Abakobwa 8 nibo bari guhatanira ikamba rya Miss Ines Ruhengeri ‘AMAFOTO’ | eachamps rwanda

Abakobwa 8 nibo bari guhatanira ikamba rya Miss Ines Ruhengeri ‘AMAFOTO’

Abakobwa 8 nibo bari guhatanira ikamba rya Miss Ines Ruhengeri  ‘AMAFOTO’

Kaminuza ya Ines Ruhengeri igiye gutora nyampinga ku nshuro ya kabiri abakobwa 8 nibo bari guhatanira iri kamba.

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri rigiye gutora nyampinga ku nshuro ya kabiri yikurikiranya uzatorwa akazasimbura umurerwa Gaudence benshi bita Fillette wegukanye iri kamba ku nshuro ya mbere.

INES Ruhengeri yabonye izuba kuwa 17 ugushyingo 2003 biturutse ku gitekerezo cy’abayobozi ba Diyoseze ya Ruhengeri bari kumwe n’Abalayiki Gatorika, hagamijwe gufasha iki gihugu by’umwihariko n’Akarere kirimo muri rusange mu kwongera kwiyubaka mu burezi, mu bukungu no mu burere bw’ingeri zose.

Iyi Kaminuza ikaba arimwe mu zishyira imbere umuco n’imyidagaduro aho ku nshuro ya kabiri hagiye gutorwa umukubwa uzaba nyampinga w’iyi kaminuza ibarizwa mu majyaruguru y'u Rwanda

Abakobwa 8 bahatanira iri kamba ni : Natete Liliane,Uwimana Alphonsine,Umutoni Daniella,Isimbi Elsa Melissa,Kamariza Solange,Mujawamariya Josée,Murekatete Liliane na Umugwaneza Liliose bose bakaba bafite hagati y'imyaka 20 na 22 y'amavuko

Ibirori byo gutora Nyampinga wa INES Ruhengeri bizaba ku itariki ya 19 Werurwe 2016 ku cyicaro cy’iri shuri mu Mujyi wa Musanze

Mu Mafoto Dore Abakobwa 8 bahatanira iri kamba

1. Natete Liliane

Natete Liliane Afite imyaka 20 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Applied Economics

2. Uwimana Alphonsine

Uwimana Alphonsine Afite imyaka 22 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Enterprise Management

3. Umutoni Daniella

Umutoni Daniella Afite imyaka 22 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Civil Engineering

4. Isimbi Elsa Melissa

Isimbi Elsa Melissa Afite imyaka 21 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa Gatatu mu ishami rya Civil Engineering

5. Kamariza Solange

Kamariza Solange Afite imyaka 21 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa Mbere mu ishami rya  Public Administration and Good governance

6. Mujawamariya Josée

Mujawamariya Josée Afite imyaka 22 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa Gatatu mu ishami rya Statistics

7. Murekatete Liliane

Murekatete Liliane Afite imyaka 21 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa Mbere mu ishami rya Applied Economics

8. Umugwaneza Liliose

Umugwaneza Liliose Afite imyaka 21 y'amavuko akaba yiga mu mwaka wa Kabiri mu ishami rya Land Survey

Tags

11/Mar/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content