Tizzo wo muri active ari mu rukundo na Miss Hitayezu Belyse | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tizzo wo muri active ari mu rukundo na Miss Hitayezu Belyse

Tizzo wo muri active ari mu rukundo na Miss Hitayezu Belyse

Mugiraneza Thierry uzwi ku izina rya Tizzo umwe mu basore batatu bagize itsinda Active ari mu rukundo na Miss Hitayezu Belyse.

Tizzo akaba yunze mu rya bagenzi be bahuriye mu itsinda active basanzwe bakundana naba miss, Derek na miss SandraTeta, Olivis na miss Vanessa kuri ubu na Tizzo akaba ari mu rukundo na miss Hitayezu Belyse

Hitayezu Belyse ni umwe mu bakobwa batatu bakora ikiganiro the real women show gica kuri Tv 10 akaba yaranitabiriye irushyanwa rya nyampinga w’u Rwanda inshuro ebyiri.

Ku nshuro ya mbere hari muri 2014 aho yabaye nyampinga w’intara y’amajyepfo aza kuviramo ku rwego rw’igihugu yongeye gusubiramo muri 2015 nabwo yongera kuviramo ku rwego rw’igihigu

Nubwo Tizzo atemera ahamya Belyse ari incuti ye bisanzwe muri iki cyumweru nibwo miss Vanessa ukundana na Olivis yashyize ifoto yabo kuri instagram akurikirwa na uncle Austin utarigeze arya indimi ku by’urukundo rwabo ati: Niba umukunze mujyane…Nako mubwire kandi uhite umugumana

Nyuma yakanya gato Tizzo nawe yashyize ifoto ya miss Belyse kuri instagram ye benshi bahita bemeza ko bombi bari mu rukundo

Kuri uyu munsi miss Belyse nawe akaba yashyize ifoto ya Tizzo kuri instagram ye yandikaho amagambo agira ati : “Tizzo I see u bae” bishatse kuvuga ngo Tizzo ndakubona mukundwa.

Umwe mu ncuti za hafi za Tizzo utarigeze atangazwa izina yabwiye Igihe ko uyu muhanzi afitanye ubumwe budasanzwe na Miss Hitayezu Belyse ndetse ngo ikiri hagati yabo gihishura ‘urukundo rukomeye’.

Ati « Sha barakundana uko mbibona, bafitanye ubumwe bukomeye. Niba batanakundana bizaza. »

Bitandukanye na Bagenzi be Tizzo akaba atari yarigeze agaragaza uko ahagaze mu rukundo, ubwo sunday night yabazaga uyu musore niba hari umukunzi yaba afite yanze gutangaza izina rye yemeza ko ahari ariko adashaka kumuvuga mu itangazamakuru mu gihe atarabimuhera uburenganzira kuri ubu bombi bakaba batangiye kubishyira ahagaragara.

Tizzo na bangezi be bahuriye mu itsinda rya Active bose bakaba bahuje kuba bari mu rukundo n’abakobwa baba miss nubwo bagiye bakunda ku bica ku ruhande gusa ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Ifoto Belyse yashyize kuri instagram ye kuri uyu munsi

Hitayezu Belyse uri mu rukundo na Tizzo

 

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Amafiyeri itsinda Active Tizzo abarizwamo riheruka gushyira hanze

 

 

 

Tags

16/Mar/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content