Bitunguranye abakobwa babiri bikuye mu irushanwa rya Nyampinga wa Ines Ruhengeri | eachamps rwanda

Bitunguranye abakobwa babiri bikuye mu irushanwa rya Nyampinga wa Ines Ruhengeri

Bitunguranye abakobwa babiri bikuye mu irushanwa rya Nyampinga wa Ines Ruhengeri

Kamariza Solange na Mujawamariya Josée abakobwa bari bari mu bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Ines ruhengeri bikuye mu irushanwa ku mpamvu zabo bwite.

Umwe mu bari gutegura iki gikorwa Sarambuye Yvanne yemereye itangazamakuru ko aya makuru ariyo koko aba bakobwa babiri bamaze kwikura mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya nyampinga wa kaminuza ya Ines Ruhengeri.

Sarambuye yagize ati: nibyo koko aba bakobwa babiri bikuye mu irushanwa ku mpamvu zabo bwite batigeze badutandariza.

Abakobwa 6 basigaye mu irushanwa ni : Natete Liliane,Uwimana Alphonsine,Umutoni Daniella,Isimbi Elsa Melissa,Murekatete Liliane na Umugwaneza Liliose bose bakaba bafite hagati y'imyaka 20 na 22 y'amavuko.

Ibirori byo gutora Nyampinga wa INES Ruhengeri bizaba ku itariki ya 19 Werurwe 2016 ku cyicaro cy’iri shuri mu Mujyi wa Musanze

Kamariza solange wikuye mu irushanwa

Mujawamariya Josée nawe wikuye mu irushanwa


Abakobwa 8 nibo bari guhatanira ikamba rya Miss Ines Ruhengeri ‘AMAFOTO’ w'u Rwanda 2016

Indi nkuru bijyanye wasoma

 

 

Tags

17/Mar/ 2016,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content