Amateka y’u Rwanda yaduteye ishyaka ryo gukora cyane ‘Tom Close na Riderman’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amateka y’u Rwanda yaduteye ishyaka ryo gukora cyane ‘Tom Close na Riderman’

Amateka y’u Rwanda yaduteye ishyaka ryo gukora cyane ‘Tom Close na Riderman’

Tom Close na Riderman bavuga ko kudaheranwa n’amateka byababereye urufunguzo rwo kwigira. N’ubwo bakiri abana batizeraga kubaho, zimwe mu nzozi zabo bamaze kuzigira  impamo.

Nk’abandi banyarwanda, abahanzi ni bamwe mu bafite ubuhamya bw’ibyababayeho n’isura y’ibyo babonaga mu Rwanda mu  1994. Umuhanzi Riderman nk’umwe mu bafite imiryango yari yarahunze kubera ivangura ry’amoko, ibyo yasanze mu gihugu byagaragaza ko nta buzima buhari.

Yagize ati: “Uko twasanze igihugu, hari hakiri imibiri y’abantu mu mihanda, hari hakiri amagerenade, yari amateka mabi..”

Mugenzi we Tom Close wari ufite umubyeyi mu baharaniye kubohora u Rwanda ati: “Nari nkiri muto cyane. Ahantu aho ari ho hose habaga harimo kumeneka amaraso..nta cyizere cyari gihari cy ‘ejo hazaza ,Icyari gihari ni urupfu..”

N’ubwo aba bahanzi ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi zabakozeho bo n’imiryango yabo, kuri ubu ni bamwe mu bahanzi biyubatse ku buryo bugaragara.

Riderman na Tom Close bombi barubatse, bibeshejeho bo n’imiryango yabo kandi impano zabo zabahesheje ibihembo bitandukanye mu marushanwa y’abahanzi. Bemeza ko ibanga ryabafashije ari ukudaraheranwa n’amateka.

Riderman ati: “Navuga ko ari ubuyobozi bwiza, ubuyobozi bwiza burya buhindura ibintu byose.. Iyo hari amahoro bituma abantu bakora bakiteza imbere.  Na none politike y’ubumwe n’ubwiyunge, ari abishe n’abiciwe bariyunze, nta kubaho ufite ubwoba ko bizongera.”

Tom Close we ati; “Ikintu kimpa imbaraga ni amateka y’abanyarwanda. Muri rusange ntibakunda ikintu cyo gucika intege,si kuri njye gusa kuko hari byinshi tubona byahindutse mu gihugu kandi mu gihe gito gishoboka,ni byo bimpa imbaraga zo gukora kugirango aho ndi uno munsi ejo nzabe narahavuye ndi ahandi.”

Tom Close

Tom Close ariko atanga inama ko Abanyarwanda badakwiye kuregeza na gato, kugira ngo mu minsi iri mbere hatazagira uwibagirwa ibyabaye.

N’ubwo benshi mu bahanzi bifashishijwe mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aba twaganiriye bishimira ko Leta y’ubumwe itigeze iheza abahanzi, ikabifashisha mu gukangurira abaturage ibikorwa bya Leta na gahunda nshya zubaka.

12/Apr/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...