Umuhanzi w'icyamamare Chris Brown ategerejwe muri Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi w'icyamamare Chris Brown ategerejwe muri Kenya

Umuhanzi w'icyamamare Chris Brown ategerejwe muri Kenya

Umuhanzi w'icyamamare ku Isi mu njyana ya R&B, hari amakuru akomeje gucicikana ko yaba agiye gukorera igitaramo muri Kenya mu minsi ya vuba nubwo we ubwe atari yabyemeza bidasubirwaho.

Christopher Maurice Brown wamenyekanye cyane ku mazina y'ubuhanzi "Chris Brown" anakomora ku yo yiswe n'ababyeyi, amaze iminsi agaragara ku byapa muri Kenya byamamazwa kuri murandasi bivuga ko azataramira muri icyo gihugu mu kwezi kwa Kanama ku itariki 27.

Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru byo muri Kenya avuga ko iki kigo cyiyemeje kuzana Chris Brown muri Kenya kitwa EXP Entertainment, igitaramo kikazabera i Mombasa aho kwinjira bizaba bihenze cyane ukurikije ibiciro byashyizweho.

Biragoye kwemeza cyangwa guhakana ko uyu muhanzi atazaza muri Kenya bitewe n'uko we ubwe nta cyo arabivugaho cyangwa se ngo ikipe y'abajyanama be igire icyo ibivugaho nubwo urutonde rw'ibitaramo rumwemerera kuba yataramira aho ari ho hose mu kwa 8 kuko ibitaramo byamaze kwemezwa bigarukira mu kwa Karindwi.

Urupapuro rwamamaza igitaramo cya Chris Brown muri Kenya

Tags

19/Apr/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content