Cristiano Ronaldo yaba asigaye akundana n'umufana ukomeye wa FC Barcelona mu buryo bw'ibanga? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cristiano Ronaldo yaba asigaye akundana n'umufana ukomeye wa FC Barcelona mu buryo bw'ibanga?

Cristiano Ronaldo yaba asigaye akundana n'umufana ukomeye wa FC Barcelona mu buryo bw'ibanga?

Umukinnyi rurangiranwa w'ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo, aravugwaho kugirana umubano wihariye mu buryo bw'ibanga n'umukobwa ufana ikipe ya FC Barcelona ihora ihanganye n'iyo akinamo.

Aya makuru yatangajwe n'ikinyamakuru Goal gikunze gutangaza amakuru nzimuzi, avuga ko uyu mukinnyi amaze iminsi agaragarana cyane n'uyu mukobwa usanzwe ukora akazi ko gutwara indege ndetse ngo bakaba bajya banasohokana.

Uyu mukobwa witwa Ale Manriquez asanzwe ari umufana ukomeye w'ikipe ya FC Barcelona ihora ihanganye na Real Madrid ya Cristiano muri Ruhago, gusa ibyo ntibibabuza kugaragarana kenshi ndetse bakanafata amafoto bari kumwe ahantu hatandukanye.

Amafoto y'aba bombi bari kumwe agaragara ku rubuga rwa Instagram uyu mukobwa akoresha, aho agenda atangaza amagambo atandukanye ndetse akanagaragaza ko amwishimira nk'umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.

Cristiano Ronaldo na Ale Manriquez usanzwe ufana FC Barcelona baravugwaho kugirana umubano wihariye.

Aha bari basohokanye.

Ali Manriquez uvugwaho kugirana umubano wihariye na Cristiano Ronaldo, asanzwe ari umufana ukomeye w'ikipe ya FC Barcelona ihora ihanganye na Real Madrid ndetse akaba yaranagiye abigaragaza mu mafoto agenda ashyira ahagaragara.

Ale Manriquez uvugwaho kugirana umubano wihariye na Cristiano Ronaldo afana FC Barcelona.

Aha yari ari mu ngoro ya FC Barcelona ibitswemo ibihembo bya Lionel Messi.

Ale Manriquez mu mwambaro wa FC Barcelona.

Tags

22/Apr/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content