Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru ubashe no kuzitunga | eachamps rwanda

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru ubashe no kuzitunga

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru ubashe no kuzitunga

Indirimbo nshyashya ya Social Mula yise “Ku Ndunduro” ni yo iza ku isonga mu ndirimbo zakunzwe cyane muri iki Cyumweru hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye byoroshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Ku Ndunduro” ya Social Mula, yasohotse ku itariki ya 22 Mata 2016, ni ubwa kabiri ibonetse ku rutonde rw'izikunzwe cyane.

Usibye indirimbo “Ku Ndunduro”, indi ndirimbo ya Social Mula yitwa “Umuturanyi” na yo iri mu myanya ya mbere.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ku Ndunduro” ya Social Mula.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo nshyashya ya King James afatanyije na Lion Imanzi, bayise “Ni Wowe". Ni Icyumweru cya mbere igaragara kuri uru rutonde ari na bwo yasohotse.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ni Wowe” ya King James na Lion Imanzi.

Ku mwanya wa gatatu hari indirimbo ya Urban Boyz yitwa “Pete Kidole”. Iyi bayikoranye n'itsinda rya Goodlyfe rigizwe na Radio na Weasel bo muri Uganda.

Mu minsi ishize bayifayiye amashusho, bamaze iminsi bamamaza igitaramo cyo kuyamurikira abakunzi babo i Kigali.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Pete Kidole” ya Urban Boyz na Googlyfe.

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari indirimbo “Ko Nashize” ya Knowless Butera imaze ibyumweru 7 kuri uru rutonde.

Knowless Butera mu minsi ishize aherutse gushyira ahagaragara amashusho y'iyi ndirimbo aca agahigo ko kurebwa n'abantu barenga 20,000 mu munsi umwe.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ko Nashize” ya Knowless Butera.

Ku mwanya wa gatanu hari indirimbo “My Rwanda” ya Urban Boyz, imaze ibyumweru bitatu iri ku rutonde rw'izikunzwe.

Itsinda rya Urban Boyz rifite indirimbo 2 muri 5 zikunzwe muri iki Cyumweru, rivuga ko nyuma y'amashusho y'indirimbo “Pete Kidole” hazakomeza gusohoka indi mishinga itandukanye irimo amashusho y'indirimbo “My Rwanda”, “Ziada” bakoranye na Ama-G the Black n'izindi.

Umva unabashe gutunga indirimbo “My Rwanda” y'itsinda rya Urban Boyz.

Tags

30/Apr/ 2016,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content