Miss Wema Sepetu yahishuye ko akunda Haruna Niyonzima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Wema Sepetu yahishuye ko akunda Haruna Niyonzima

Miss Wema Sepetu yahishuye ko akunda Haruna Niyonzima

Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu wahoze anakundana n'umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko akunda bikomeye Niyonzima Haruna ukinira Amavubi y'u Rwanda ndetse n’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania.

Ibi Wema Sepetu yabitangaje nyuma yo gukurikirana umukino wo guhatanira CAF Confederations Cup wabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize wabereye kuri sitade y’igihugu cya Tanzania iherereye mu mujyi wa Dar-Es-Salaam.

Uyu mukino mpuzamahanga wari wahuje ikipe yitwa Sagrada Esperanca yo muri Angola ndetse na Yanga yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Championi Jumatatu, Wema Sepetu w'imyaka 27 yavuze ko yishimiye intsinzi ya Yanga Africans ariko by’akarusho ashimangira ko yanyuzwe no kongera kubona Niyonzima Haruna avuga ko akunda bihebuje n'ubwo ataramenya impamvu yabyo.

Wema Sepetu akunda Haruna mu buryo atabasha gusobanura neza.

Miss Wema Sepetu yagize ati:

Njye ndi umufana wa Yanga mu maraso kuva navuka. Na mbere y’umukino nari nabivuze ko turi butsinde none byabaye impamo. Iyi ntsinzi ni nziza kuri twe kuko nari mfite ubwoba kuko iyo dutsinda igitego kimwe gusa byari kuba ikibazo ku ruhande rwacu.

Yakomeje agira ati:

Mu by’ukuri ngenda nkunda Niyonzima kurushaho buri munsi ariko sinzi impamvu , ndetse uyu munsi yakoze ibintu byiza ashimangira intsinzi yacu mbere yo gukina umukino wo kwishyura ndizera ko bazitwara neza mu mukino utaha, icyambere ni ukubasengera.

Haruna Niyonzima ubica bigacika muri Tanzania, mu bamukunda harimo na Wema Sepetu.

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania.

Mu minsi yashize Wema Sepetu yakundanaga na Idris Sultan batandukana mu buryo bwatunguye benshi mu gihe bari bategereje ko yibaruka inda yavugaga ko yatewe n’uyu musore.

Haruna Niyonzima avuga ko yabengutswe [mu buryo adasobanura neza] asanzwe afite urugo n'umugore witwa Uwineza Consolée bamaranye imyaka irenga 12 babana. Bafitanye abana batatu harimo imfura y’umuhungu n’impanga z’abakobwa baheruka kubyara. Haruna na Consolée basezeranye mu mpera za 2015.

Haruna Niyonzima asanzwe afite uwo bashakanye.

Tags

09/May/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Hamisy abdallah
Aruna ninitena na wema
Murego James
Mubyukuri Haruna Aduhesha Ishema Nk'abanyarwanda Nakomerezaho.
Sponsored Content