Umutare Gaby yatunguwe n’abahanzi barikumwe muri PGGSS ya 6 ku isabukuru ye y'amavuko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutare Gaby yatunguwe n’abahanzi barikumwe muri PGGSS ya 6 ku isabukuru ye y'amavuko

Umutare Gaby yatunguwe n’abahanzi barikumwe muri PGGSS ya 6 ku isabukuru ye y'amavuko

Umuhanzi Umutare Gaby umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ijwi rye riryohera amatwi ya benshi byahise bimuhesha amahirwe yo kwinjira muri PGGSS ku nshuro ya mbere yatunguwe n’abahanzi bagenzi be barikumwe muri PGGSS ku isabukuru ye.

Ku munsi wejo  taliki ya 14 Gicurasi nibwo Umutare Gaby yari yagize isabukuru y’amavuko (Birthday) byahuriranye nuko abahanzi bari muri PGGSS ya 6 n’Umutare Gaby arimo bari berekeje mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda aho bakoreye igitaramo cya mbere cya Roadshow.

Abahanzi bose bamaze kujyera mu modoka bajyendamo bakaba barazengurutse intebe Umutare Gaby yari yicayeho maze batangira kumuririmbira biratinda bose bahise batera indirimbo ikunda gukoreshwa mu kwifurizanya isabukuru y’amavuko nziza ati: “Happy Birth Day to You babisubiramo inshuro nyinshi ari nako bongeraho izina Umutare Gaby”

Nyuma yo gutungurwa n’uburyo abahanzi bagenzi be bamutunguye bakamuririmbiri Gaby nawe yahise abafasha mu kuririmba nubwo ariwe wari wagize isabukuru y’amavuko.

Umutare Gaby ari mu bahanzi 10 bari guhatanira PGGSS ya 6 ku munsi wejo akaba yararirimbye ku nshuro ye ya mbere muri PGGSS mu Gitaramo cyabimburiye ibindi cyabereye mu karere ka Gicumbi.

Umutare  Gaby muri Bus mbere gato yo gutungurwa n'abahanzi bagenzi be

Reba hano amashusho y'indirimbo ntunkangure y'umutare Gaby

 

15/May/ 2016,2 years ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...