Umunyamideli Cynthia Rupari yegukanye igihembo gikomeye muri Guinea | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyamideli Cynthia Rupari yegukanye igihembo gikomeye muri Guinea

Umunyamideli Cynthia Rupari yegukanye igihembo gikomeye muri Guinea

Umunyamideli Rupari Cynthia w’umunyarwanda yegukanye igihembo gikomeye mu imurika ry’imideli ryahuje abasaga 30 bakomeye muri Afurika muri Mujyi wa Conackry muri Guinea.

Rupari Cnynthia ni umwe mu bahanzi b’imideli [Fashion designers] bakomeye mu Rwanda, ni we washinze inzu y’imideli ya Rupari Design Agency. Yaserukiye u Rwanda mu birori byahuje abanyamideli bakomeye muri Afurika byitwa Guèssè Fashion Show biherutse kubera mu Murwa Mukuru wa Conakry.

Guèssè Fashion Show, ni imurikamideli ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya kane i Conackry. Ritegurwa n’ihuriro ry’abahanzi b’imideli muri Guinée ryitwa G.S.M.CG [Groupement des Stylistes Modélistes et Créateurs de Guinée].

Ni ku nshuro ya mbere hatumiwemo abanyamideli b’igitsinagore dore ko iri rushanwa ryitabirwaga n’abagabo gusa, Cynthia Rupari ni uwa mbere utumiwe wo muri aka karere u Rwanda rubarizwamo.

Cynthia Rupari ni we yabimburiye abo mu karere u Rwanda ruherereyemo kwitabira iri rushanwa akanegukana igihembo.

Uyu munyamideli yagiye muri Guinea-Conakry mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 12 rishyira ku wa 13 Gicurasi 2016. Iki gikorwa cyo kumurika imideli yitabiriye cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016, ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku masaha ya Guinea-Conakry kibera ahitwa “Salle de spectacle de Prima Center”.

Cynthia Rupari yegukanye iki gihembo muri batatu bahembwe kimwe n’undi munya Nigeria ndetse n’umunya Cote d’Ivoire, iri ni irushanwa ryatumiwemo abanyamideli 30 bose baturukaga mu bihugu 4 by’Afurika.

Uyu munyamideli yaherukaga muri Turikiya (Turkey) mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa bibyara inyungu “Business tour 2015” cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Cynthia Rupari mu kumurika imideli yanyuzagamo akanerekana ibendera ry'u Rwanda yaserukiye.

Tags

19/May/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content