Umuhungu wa Will Smith yasobanuye impamvu ituma yambara amajipo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhungu wa Will Smith yasobanuye impamvu ituma yambara amajipo

Umuhungu wa Will Smith yasobanuye impamvu ituma yambara amajipo

Jaden Smith, umuhungu wa Will Smith wamamaye mu mwuga wo gukina filime akaba n'umuhanzi, yasobanuye impamvu ituma akunze kwambara imyambaro yagenewe abagore.

Jaden Smith w'imyaka 17 wanamenyekanye cyane mu ndirimbo "Never Say Never" yakoranye na Justin Bieber, haba mu mashusho y'indirimbo, filime, ndetse no mu birori by'imideli akunze kugaragara cyane yambaye imyenda y'abagore cyane cyane amajipo.

Avuga ko ibi kuri we abona ari ibisanzwe ndetse akemeza ko ibyo akora ari ukugira ngo abakiri bato bamurebereho n'Isi yose ntibizongere kubaho ko umwana ukiri muto yambara iyo myenda agahabwa inkwenene na bagenzi be.

Jaden Smith avuga ko yifuza ko abana be bazakurira mu Isi itishisha abambara nk'uko yambara. Usibye kuba yambara imyenda y'abagore, Jaden Smith akunze no guconga ingohe biri no mu bituma yibazwaho na benshi.

Uburyo Jaden Smith yambara buteza urujijo benshi.

Uyu muhungu wa Will Smith ukiri ingimbi mu gihe gishize byigeze kuvugwa ko ashobora kuba agiye kwikuzaho imyanya ndangagitsinda ye burundu ntabe umugabo, ndetse ntabe n'umugore.

Jaden Smith ukomeje gushyira benshi mu rujijo bitewe n'uburyo yitwara aherutse no kujya ku gifubiko k'ikinyamakuru cy'abagore aca agahigo ko kuba umuntu wa mbere mu byamamare by'igitsina gabo ukoze ibyo.

Avuga ko azi neza ko abatuye Isi hari byinshi ateganya gukora bizababera ihurizo bigateza n'urujijo gusa akavuga ko adateze guhagarika guhindura Isi muri ubwo buryo yita bwiza ndetse akemeza ko ateganya no gukora ubukangurambaga bwo gusaba abagabo kujya bambara amajipo.

Tags

11/Jul/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(12)
@DJMaisha
https://soundcloud.com/djmaisha/tony-new-hit-single-promoted-by-djmaisha
@DJMaisha
Ahahahaaa Ahubwo ic yarangiye koko
philbert
jye ndumva uyumuhungubamufatira imyanzuro kukonankoyuzuye ashaka kudusebya
phi
jye ndumva uyumuhungubamufatira imyanzuro kukonankoyuzuye ashaka kudusebya
Ezéchiel
Wapi sindamushigikiye
vent ndihokubwayo
mubimworohera abona ko vyotuma amenyekana kwisi ivyo yahisemwo.
bretton smith
aca nibishya kabisa
bretton smith
aca nibishya kabisa
Fufu
Iyo mico ntabwo ibereye umuntu kaw rwose.
Fiette
Ndumva uwomuhung andway mumutwe kbs
More Comments
Sponsored Content