Ese koko Meddy yaba yariganye indirimbo ya Rihanna? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ese koko Meddy yaba yariganye indirimbo ya Rihanna?

Ese koko Meddy yaba yariganye indirimbo ya Rihanna?

Indirimbo nshyashya ya Meddy yitwa "Nta wamusimbura" yatangiye gushyirwa mu majwi na bamwe mu bakurikirana muzika bavuga ishobora kuba ifitanye isano ya hafi n'indi Rihanna aheruka gushyira ahagaragara.

Meddy, umuhanzi nyarwanda ukorera muzika i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akunzwe bikomeye mu Rwanda, mu Burundi no mu bice bimwe na bimwe byo mu Karere. Yaherukaga gusohora indirimbo mu kwezi kwa Mutarama 2015.

Ni we muhanzi nyarwanda ufite indirimbo zimaze kurebwa n'abantu benshi kurusha abandi kuko iyitwa "Nasara" yasohotse mu mpera za 2013 ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.3 mu gihe "Burinde Bucya" yaherukaga gukora nayo iherutse guca agahigo ikageza ku mubare w'abayirebye ungana na miliyoni.

"Ntawamusimbura", indirimbo nshyashya ya Meddy icurangitse mu buryo bamwe bishimiye ndetse bakavuga ko bwisanisha n'indirimbo zo mu Rwanda rwo hambere zakoze ku mitima ya benshi. Hari abandi bavuga ko iyi ndirimbo Meddy yaba yayikomoye ku yitwa "Love on the Brain" yaririmbwe na Rihanna.

Indirimbo "Ntawamusimbura" ya Meddy ntivugwaho rumwe.

"Love on the Brain" ni indirimbo y'umuhanzikazi Rihanna ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayisohoye kuri album ye iheruka yise "ANTi". Ni indirimbo ikoze mu njyana yo hambere. Utunganya indirimbo witwa Fred Ball wayanditse yavuze ko yayikoze yibanda cyane ku njyana y'umuziki wa nyakwigendera Prince, ndetse na Al Green.

Rihanna akimara kuyumvishwa n'umujyanama w'uyu mu-Producer wayanditse, yarayikunze ndetse iba iya mbere yahisemo mu zagombaga kujya kuri album yise "ANTi". Fred Ball wayandikiye Rihanna avuga ko igitekerezo cyayo yakigize mu myaka ibiri ishize.

Rihanna aririmba "Love on the Brain" mu birori bya Billboard Music Awards.

Meddy ntaragira icyo atangaza ku bikomeje kuvugwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga ku ndirimbo ye nshyashya "Ntawamusimbura" gusa iyo ugerageje kugenzura igihe yatangiriye kumenyekanishiriza iyi ndirimbo usanga ari ukwezi kumwe mbere y'igihe Rihanna yasohoreye "Love on the Brain."

Iyi ndirimbo nshyashya ya Meddy yise "Ntawamusimbura" yakozwe na Producer Lick Lick wakoze n'indirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe nka "Nasara", "Burinde Bucya", "Nka Paradizo" yaririmbanye na Priscillah, "Ni njyewe" n’izindi.

Meddy kuri ubu arategura gukorera urugendo rw'ibitaramo muri mijyi itatu ikomeye muri Canada, bizatangira ku wa 6 Kanama 2016 mu Mujyi wa Edmonton naho ku itariki ya 12 Kanama akorere ikindi gitaramo ahitwa Ottawa hatuye Abanyarwanda batari bake.

Umva indirimbo "Ntawamusimbura" ya Meddy

Umva indirimbo "Love on the Brain" ya Rihanna

Ukurikije uko izi ndirimbo zombi zicurangitse, Meddy yaba yariganye (yarashishuye) iya Rihanna?

22/Jul/ 2016,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(16)
bless dir
meddy kbs turakwemera murwanda nahandi ewa welcome muri afric
Fafa i.ngabo nziza
Meddy komez umusimbur wow nyamar muburundi iwacyu ari niwany dufit amaziko yo kukubona! nuz afric yacy welcom iman ikuzigame
Bizilover@
Uretseko abanyarwanda dukunda kunenga ariko urebye content y'izi ndirimbo usanga ntaho zihuriye Naho imicurangire yo Meddy si producer cyangwa umucuranzi
TWAGIRAYEZU MUHUMURE JEANBOSCO
IYI NDIRIMBO IFITE BIT NZIZA NAMAGAMBO MEZA CYANE.MEDDY KOMEREZAHO KANDI IMANA IZAKUGEZA KURE.
Viola
Aramaze! Courage Ngabo njye ndakwemera.
Vivant
Tws duhora twigana knd birasanzw pr
Elisher
Meddy Courage Iyi Ndirimbo niyawe
Elisher
Meddy Courage Iyi Ndirimbo niyawe
SEGILT
NTAGISHYA KWISI BYOSE BYAHOZEHO UBWO RERO NDUMVA NTAWARENGANYA MEDDY KUKO UMUHANZI WESE AGIRA UKO AKORESHA INGANZO YEE GUSA NIYO TWIGA BATWISHA IBYO ABANDI TWE TUKABIHERAHO DUKORA IBYACU. NAWE INSPIRATION YAYIVANYE KURI IRIYA NJYANA YA RIHANNA
bihibindi indatwa devid
mureke umwanayikorere kbs
More Comments
Sponsored Content