Ni irihe tandukaniro riri hagati y'urukundo n'imibonano mpuzabitsina? | eachamps rwanda

Ni irihe tandukaniro riri hagati y'urukundo n'imibonano mpuzabitsina?

Ni irihe tandukaniro riri hagati y'urukundo n'imibonano mpuzabitsina?

Muri iki gihe abakobwa n’abahungu usanga bitana ba mwana ku birebana n’urukundo, abahungu bamwe ati “abakobwa nta rukundo bagira“, abakobwa nabo ati “abahungu nta rukundo bagira”. Ese kwereka umuhungu cyangwa umukobwa ko umukunda n’uko mubanza gukorana imibonano mpuzabitsina?

Umwari Carine afite imyaka 25 yarangije kaminuza afite n’akazi kamuhemba umushahara utubutse. Yakundanye n’umuhungu bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye, ariko nawe ukora akazi kiyubashye, ufite inzu n’imodoka.
Umwari yakunze Kamali amuha umutima we wose barasohokana amwereka umuryango, iwabo wa Kamali bashima awari kuzababera umukazana kubera umuco n’ikinyabupfura bamubonanaga.

Umunsi Umwari atazibagirwa mu buzima bwe ni umunsi Kamali yamusohokanye ku Gisenyi, igihe cyo gutaha kigeze bajya mu modoka ya Kamali, bagenze urugendo rw’iminota 5 Kamali ariyamira ati: “Iyi modoka ndabona ifite ikibazo ntitugezayo”. Umwari nawe kuko yabonaga bwahumanye amugira inama yuko bareba aho bacumbika bwacya bagashaka umukanishi.

Baragiye bageze muri hoteli, aho ku Gisenyi, Umwari wari wamaze no kunanirwa kubera urugendo, yicara ku ntebe yari hafi aho, Kamali nawe yegera aho basabira amacumbi, arangije kwishyura abwira umukunzi we ko yaza bakajya kuryama. Umwari yahagurutse aziko buri wese afite icye cyumba, bageze mu cyumba babanza kuganira, umwari agezaho asaba Kamali ko yajya mu cyumba cye bakaruhuka kubera ko bari kubyuka kare bataha.

Kamali yahindukiriye Umwari amubaza ikibazo cyamuteye ubwoba ati: “Umwari wanjye ndashaka ko umbwiza ukuri, urankunda?” Undi yarasetse amusubiza yitonze ati “urabizi ko ngukunda”. Yongera ku mubaza bwa kabiri amusaba ko yamwereka uburyo amukunda yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Umwari yarahakanye aratsemba, amubwira ko bazabonana umunsi bazarushinga bakabana nk’umugore n’umugabo, Kamali nawe n’umujinya mwinshi ahita ahaguruka ati: ”Ibyanjye nawe birangiriye aha kuko igihe wambeshyeye ko unkunda kirahagije,urabeho kandi ndatashye”.

Umwari yagize ngo arikinira, abona undi arasohotse agiye mu modoka aragenda. Umwari yibaza ukuntu yamubwiye ko imodoka irwaye biramushobera, yaraye aho ngaho arara arira bukeye arataha, urukundo rwabo rushirira aho.

Iki ni igitekerezo. Wowe ugendeye kuri iyi nkuru ubitekerezaho iki? Ese koko urukundo rugaragazwa no gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abakundanye batarashakana?

Tags

22/Jul/ 2016,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(22)
musinga
kbs uwo muniga ndamwemey tu!
Emmanuel
Je Nibaza Ko Urukundo Rufatiy Ku Mibonano Mpuza Bitsina Rudakunda Kuramba Kuko Muca Muharurukana. Uko N Ugutangurira Ku Vyo Mwoherukiyeko. Kandi Abakobwa Barakwiy Kuhagabira Bakamenya Ko Umukunzi Atari Ngombwa Ngo Akuber Umugabo. Birashobora Guhinduka Kandi Yaramaze Kugutesh Ibanga Ukazomaramara Ku Musi Wa Mariage. Barek Guhendwa Aguhevy Uwaw Azoza Kand Uzobon Ivyiza Biri Mu Kwihangana.
ishimwe emelyne
ni danger tu.! nibyo byeze kbs.
Francky
urukundo nyagwo ntirushingiye ku kuryamana, muri mak uyo musore yishakira kuryoherwa Hama bigahereraho
Mbonigaba Emmanuel
Mwese Haricyo Mutumva Uyu Musore Nta Rukundo Rwari Rumurimo.Yashakaga Kwishimisha Akigendera Ikindi Iyo Aza Kuba Amukunda Yari Kumwumva Agategereza.Uyu Mukobwa Yabaye Intwari!
Iyakaremye Emmanuel
muri make kuruhande rwanjye uko bigomba kumera urukundo nyarwo ntirushingiye aho cyane ko burya urukundo rufite icyo ruvuze gihishe umuntu atapfa kuvumbura niho uzasanga kubona urukundo ubu bikomeye.
nkurunziza leonidas
uwo ukunda koko wo mwima ik? imibonano mpuza bitsina ishimangira urukundo! umukobw cnk umuhung botwarana gute batazinanye? amabanga mpuzabitsina arakenewe batarubaka kugira bamenyane neza kuko ayo mabanga ni umutima wurugo!
Zaza
Aha Uwo Mwari Yitwaye Neza Cne.Kuk Bnsh Bkund Kuvuga Uk .Ngo Baberek Uruknd.?Ese J Numva Kwab Ar Kwitera Ingorane.
M-THE GREAT
Ahahhh!!! Mbega kamali wafike yarahubutse wallah!
Rukundo gaspard
Mubyukuri urukundo ntabwo rugaraganzwa nimibonano ariko ikibazo harigihe ubona uburyo umukobwa akugora murukundo ukaba wamurongora kugirango utazahomba nakwanga
More Comments
Sponsored Content