Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru ubashe no kuzitunga | eachamps rwanda

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru ubashe no kuzitunga

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru ubashe no kuzitunga

Indirimbo nshyashya y'umuhanzi Meddy ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa “Ntawamusimbura” niyo iri ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki Cyumweru hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga EAchamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Turabagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Ntawamusimbura” ya Meddy, ije ku mwanya wa mbere nyuma y'iminsi micye cyane ishyizwe ahagaragara, ikakirwa neza na benshi bitewe n'uburyo injyana yayo yisanisha n'izo hambere. Iyitwa "Habibi" ya The Ben irayigwa mu ntege ku rutonde, mu gihe indirimbo "Sagihobe" ya Fireman nayo nshyashya yaje ku mwanya wa gatatu.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Ntawamusimbura” ya Meddy.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo nshyashya yitwa "Habibi" y'umuhanzi The Ben ukorera muzika mu mujyi wa Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo yari imaze igihe kirekire itegerejwe n'abakunda ijwi ry'uyu musore n'ibihangano bye muri rusange, yayikoze ubwo aheruka ku mugabane w'i Burayi, itunganywa muri Studio na Pastor P, umwe mu batunganya muzika bakomeye u Rwanda rufite.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Habibi” yaririmbwe na The Ben. 

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa "Wenda Azaza" yakozwe n'itsinda rya Dream Boys rifatanyije na mushiki wa Dany Nanone witwa Clarisse.

Iri tsinda mu gukora iyi ndirimbo ryifashishije umukobwa witwa Clarisse uzwi mu gufasha abahanzi mu irushanwa rya PGGSS, bikanavugwa ko ari mushiki wa Dany Nanone kuko ba Se bavukana.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Wenda azaza” ya Dream Boys

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri iki Cyumweru haboneka indirimbo ya Fireman yise “Sagihobe", ikubiyemo amagambo akomeye ava imuzingo ibyatumye injyana ya Hip-Hop mu Rwanda yongera gusubira inyuma mu gihe yari imaze kwigarurira abafana benshi.

Iyi ndirimbo ya Fireman yakuruye umwuka utari mwiza hagati ye na Jay Polly biturutse ku buryo uyu muraperi amushyira mu majwi avuga ko amafaranga yabonye ari yo nyirabayazana w'ibibazo Hip Hop ifite, ndetse akamushinja kwirengagiza bagenzi be bo muri Tuff Gangz yemeza ko bamufashije kuzamuka, Jay Polly we akabitera utwatsi avuga ko nta wamamuzamuye kuko nabo batari biyanze.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Sagihobe” ya Fireman

Ku mwanya gatanu ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe hari “Nturare Utabivuze” yaririmbwe na King James. Ni indirimbo nayo imaze igihe gito isohotse, ikozwe mu njyana ya Rumba itamenyerewe cyane mu Rwanda, amashusho yayo nayo hashize iminsi asohotse.

"Nturare Utabivuze" ikubiyemo ubutumwa bukangurira abakundana kujya babigaragariza abo bakunda ntibibe mu mutima gusa ahubwo bakajya batobora ufite uwo yakunze, akamwegera akabimubwira na cyane ko ntayitinya itarungurutse, ikindi ukaba ushobora gutinda kubivuga, undi akaba yagutanga akarikocora, nk'uko King James yabiririmbye.

Umva unabashe gutunga indirimbo “Nturare Utabivuze” ya King James.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

Tags

23/Jul/ 2016,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(11)
Shyaka pizzo Emmizzo
Urimarayika murinzi by tom close nayrh se.
Andy andy
You guys are the best.Big up
Mwogeza 5 months ago
Yeeeeah
DONA
As christian we need gospel songs!
jimmy kizito 5 months ago
nisaw2
MUGISHA 4GOT10
MURAKAZE KBC.
khalifa
kuki c kundunduro by social mula ntybn?
Mahoro Joseph
Ababahanzi nabahanga kbs
Mfrodos Tauchwaker
kbs myuzik nyarwanda igeze aharyoshye bakomerezaho.
Rukundo fiston
Kbs nateye nike!!indirimbo nziza cyane bakomerezaho
nknkyp
ndemeye n n h mbonye indirimbo nzizrncya
Charmante nzamukosha
Mbega indirimbo nziza ndayikunze cyane peee wenda azaza nindirimbo nakunze cyane
More Comments
Sponsored Content